Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

Jya unoza ubuhanga bwawe bwo kubwiriza—Wandika amabaruwa meza

Jya unoza ubuhanga bwawe bwo kubwiriza—Wandika amabaruwa meza

IMPAMVU ARI IBY’INGENZI: Ibaruwa ya mbere intumwa Pawulo yandikiye Abakorinto ni imwe mu nzandiko 14 yandikiye Abakristo bagenzi be abatera inkunga. Iyo umuntu agiye kwandika ibaruwa, afata umwanya agatoranya yitonze amagambo agiye kwandika kandi hari igihe uwandikiwe iyo baruwa ayisoma kenshi. Kwandika amabaruwa ni uburyo bwiza bwo kubwiriza bene wacu n’abandi bantu tuziranye. Nanone dushobora kuyakoresha tubwiriza abantu tutabashije kwibonanira imbona nkubone. Urugero, hari igihe umuntu aba yaragaraje ko ashimishijwe ariko akaba adapfa kuboneka mu rugo. Hari n’abo tudakunze kubona kuko batuye mu duce twitaruye, baba mu mazu arinzwe cyane cyangwa ayinjirwamo n’ababifitiye uburenganzira gusa. None se ni iki wagombye kuzirikana mu gihe ugiye kwandikira ibaruwa umuntu utazi?

UKO WABIGENZA:

  • Jya wandika ibyo n’ubundi wamubwira muramutse muri kumwe. Uge utangira ibaruwa uvuga uwo uri we kandi usobanure neza impamvu itumye umwandikira. Hanyuma ushobora kumubaza ikibazo kugira ngo agitekerezeho maze ukamurangira urubuga rwacu. Mubwire ko ku rubuga rwacu hari amasomo yamufasha kwigira Bibiliya kuri interineti cyangwa umubwire gahunda tugira yo kwigishiriza abantu Bibiliya mu ngo zabo kandi uvuge bimwe mu bice bigize kimwe mu bitabo dukoresha twigisha abantu Bibiliya. Ushobora no gushyiramo agakarita ka jw.org, urupapuro rumutumira cyangwa Inkuru y’Ubwami

  • Ntukarondogore. Iyo wanditse ibintu byinshi uwo wandikiye ashobora kurambirwa, ntayisome ngo ayirangize.—Reba ibaruwa y’ikitegererezo

  • Jya uyisoma neza urebe niba nta makosa arimo, urebe niba isomeka neza, ifite isuku, yanditse mu buryo bwa gicuti, burangwa n’ikizere kandi urebe ko wagaragaje amakenga