Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | 1 ABAKORINTO 1-3

Ese uri umuntu wa kamere cyangwa uri umuntu w’umwuka?

Ese uri umuntu wa kamere cyangwa uri umuntu w’umwuka?

2:14-16

Twese tugomba gukomeza gukura mu buryo bw’umwuka (Ef 4:23, 24). Kugira ngo tubigereho tugomba kwigaburira mu buryo bw’umwuka, tukishyiriraho intego zo mu buryo bw’umwuka kandi tukitoza imbuto z’umwuka.

Ubu uhagaze ute mu buryo bw’umwuka ugereranyije n’uko byari bimeze mu mwaka ushize, mu myaka icumi ishize cyangwa igihe wabatizwaga?