Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

Jya wereka videwo abo wigisha Bibiliya

Jya wereka videwo abo wigisha Bibiliya

Videwo cyangwa amafoto bituma ubireba atarangara, agasobanukirwa ibyo yiga kandi akabyibuka bitamugoye. Yehova, we Mwigisha Mukuru, na we yagiye abikoresha kugira ngo yigishe amasomo y’ingenzi (It 15:5; Yr 18:1-6). Nanone Umwigisha Ukomeye, ari we Yesu, yarabikoreshaga (Mt 18:2-6; 22:19-21). Mu myaka ya vuba aha, byaragaragaye ko gukoresha videwo bigira akamaro cyane. Ese iyo wigisha umuntu Bibiliya ukoresha neza videwo?

Hari videwo icumi zateguriwe kudufasha mu gihe dukoresha agatabo Ubutumwa bwiza buturuka ku Mana. Muri rusange, buri videwo iba ifite umutwe uhuje na kimwe mu bibazo biba byanditse mu nyuguti zitose biri muri ako gatabo. Ku bakoresha ibyuma bya eregitoroniki bo, hari akantu kakwereka igihe cyo kwerekana buri videwo. Nanone hari izindi videwo wakwifashisha mu gihe ukoresha ibindi bitabo dukoresha twigisha abantu Bibiliya.

Ese mwaba murimo muganira ku ngingo ubona ko ikomereye umwigishwa? Ese hari ikigeragezo umwigishwa yaba ahanganye na cyo? Jya ushakisha muri videwo zo ku rubuga rwa jw.org® n’izo kuri tereviziyo® yacu, urebemo iyamufasha. Mushobora kuyirebera hamwe hanyuma mukayiganiraho.

Buri kwezi hasoka videwo nshya. Mu gihe uzireba, uge utekereza uko wazikoresha mu gihe wigisha abandi Bibiliya.