16-22 Werurwe
INTANGIRIRO 25-26
Indirimbo ya 18 n’isengesho
Amagambo yo gutangira (Umun. 1)
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA
“Esawu yagurishije uburenganzira bwe bwo kuba umwana w’imfura”: (Imin. 10)
It 25:27, 28—Nubwo Esawu na Yakobo bari impanga, bari bafite imico itandukanye kandi bashishikazwaga n’ibintu bitandukanye (my, igice cya 17)
It 25:29, 30—Esawu yananiwe kwihangana bitewe n’uko yari ashonje kandi ananiwe
It 25:31-34—Esawu yarahubutse agurisha murumuna we Yakobo uburenganzira bwahabwaga umwana w’imfura, abuguranye isupu (w19.02 16 par. 11; it-2-F 637)
Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana: (Imin. 10)
It 25:31-34—Kuki tudakwiriye gukoresha iyi nkuru, tugaragaza ko umuntu wese wo mu gisekuru cya Mesiya yagombaga kuba ari imfura? (Hb 12:16; w17.12 15 par. 5-7)
It 26:7—Kuki Isaka atavugishije ukuri kose? (it-2-F 255 par. 6)
Ibyo wasomye muri Bibiliya muri iki cyumweru byakwigishije iki kuri Yehova, ku murimo wo kubwiriza n’ibindi?
Gusoma Bibiliya: (Imin. 4 cg itagezeho) It 26:1-18 (th ingingo ya 5)
JYA URANGWA N’ISHYAKA MU MURIMO WO KUBWIRIZA
Videwo y’uko wasubira gusura bwa mbere: (Imin. 5) Ikiganiro. Erekana iyo videwo hanyuma ubaze uti: “Twakwirinda dute gukoza isoni nyiri inzu mu gihe ashubije ibitari byo? Ni iki kigaragaza ko uyu mubwiriza yasobanuye neza umurongo wo muri Matayo 20:28?”
Gusubira gusura bwa mbere: (Imin. 4 cg itagezeho) Ifashishe uburyo bwo gutangiza ibiganiro. (th ingingo ya 3)
Gusubira gusura bwa mbere: (Imin. 4 cg itagezeho) Ifashishe uburyo bwo gutangiza ibiganiro, hanyuma uhe nyiri inzu igitabo Icyo Bibiliya itwigisha. (th ingingo ya 15)
IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO
Jya werekana videwo mu gihe ukoresha agatabo Ubutumwa bwiza: (Imin. 15) Ikiganiro. Murebe videwo ivuga ngo: “Bigenda bite iyo umuntu apfuye?” n’ivuga ngo: “Kuki Imana ireka imibabaro ikabaho?” Nyuma ya buri videwo, baza ibi bibazo: wakoresha ute iyi videwo mu gihe ukoresha ako gatabo? (mwb19.03 7) Ni ibihe bintu by’ingenzi wabonye wakwifashisha wigisha umuntu ako gatabo? Ibutsa ababwiriza ko mu gatabo Ubutumwa bwiza kari ku rubuga harimo izo videwo.
Ikigisho cya Bibiliya k’Itorero: (Imin. 30) jy igice cya 108
Amagambo yo gusoza (Imin. 3 cg itagezeho)
Indirimbo ya 107 n’isengesho