IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO
Jya unoza ubuhanga bwawe bwo kubwiriza—Ubwiriza abatabona
IMPAMVU ARI IBY’INGENZI: Abenshi mu bafite ubumuga bwo kutabona birabagora kwisanzura ku bantu batazi. Ubwo rero, bisaba ubushishozi kugira ngo tubabwirize. Yehova yita ku bantu bafite ubumuga bwo kutabona (Lw 19:14). Natwe dushobora kumwigana tugafasha abo bantu kugira ngo babe inshuti ze.
UKO WABIGENZA:
-
“Jya ubashakisha” (Mat 10:11). Ese hari umuryango uzi urimo umuntu ufite ubumuga bwo kutabona? Ese mu ifasi yanyu haba harimo ibigo by’amashuri cyangwa ibindi bigo byita ku batabona? Ese ababitaho bashobora kwemera ibitabo byacu bigenewe abatabona?
-
Jya ugaragaza ko ubitayeho. Nugaragaza ko ukunda umuntu utabona kandi ukamwitaho ubikuye ku mutima, azakwisanzuraho. Jya utangiza ibiganiro ukurikije ibyashishikaza abantu bo mu gace k’iwanyu
-
Jya ubafasha mu buryo bw’umwuka. Umuryango wacu wacapye ibitabo by’ubwoko butandukanye kugira ngo ufashe abatabona cyangwa abatabona neza. Jya ubaza umuntu utabona uburyo bumunogeye wakoresha umwigisha. Umugenzuzi w’umurimo agomba kureba ko umuntu ushinzwe gutumiza ibitabo, yatumije n’ibitabo by’abatabona.