Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

Ni ba nde nzatumira?

Ni ba nde nzatumira?

Buri mwaka, dukora uko dushoboye tugatumira abantu bo mu ifasi yacu kugira ngo bazaze mu Rwibutso. Abenshi ntituba tuziranye. Icyakora twagombye gutumira n’abo tuziranye. Inshuro nyinshi iyo umuntu atumiwe n’uwo baziranye ashobora kuza (yb08-F 12 par. 1; 14 par. 1). Ni ba nde ushobora gutumira?

  • Bene wanyu

  • Abo mukorana cyangwa abo mwigana

  • Abaturanyi

  • Abo usubiye gusura, abo wigisha Bibiliya n’abo wigishaga kera

Nanone abasaza bashobora gutumira abantu bakonje. None se wakora iki niba ushaka gutumira umuntu muziranye ariko akaba atuye kure yawe? Ushobora kujya ku rubuga rwa jw.org ahanditse ngo: “ABO TURI BO,” ugakanda ahanditse ngo: “Urwibutso,” maze ukamurangira igihe n’aho Urwibutso ruzabera. Mu gihe uzaba witegura Urwibutso rwo muri uyu mwaka, uzakore urutonde rw’abo ushobora gutumira maze ubatumire.