JYA URANGWA N’ISHYAKA MU MURIMO WO KUBWIRIZA | JYA UGIRA IBYISHIMO MU MURIMO WO KUBWIRIZA
Jya ugira ibyishimo mu murimo wo kubwiriza—Ukoresha Ijambo ry’Imana
Ijambo ry’Imana rifite imbaraga (Hb 4:12). Rishobora no gufasha abantu batazi Imana bakayimenya (1Ts 1:9; 2:13). Iyo dufashije umuntu kumenya ukuri ko muri Bibiliya tugira ibyishimo byinshi.
MUREBE VIDEWO IVUGA NGO: “NOZA UBUHANGA BWAWE BWO GUHINDURA ABANTU ABIGISHWA—UBEREKA KO IJAMBO RY’IMANA RIFITE IMBARAGA,” HANYUMA MUSUBIZE IBI BIBAZO:
-
Neeta yagaragaje ate ko Ijambo ry’Imana rifite imbaraga mbere yo gusoma umurongo w’Ibyanditswe?
-
Neeta yagaragaje ate ko Ijambo ry’Imana rifite imbaraga igihe yasabaga Jade gusoma umurongo w’Ibyanditswe kandi bakawuganiraho?
-
Ni iki kigaragaza ko uwo murongo w’Ibyanditswe wakoze ku mutima Jade, kandi se Neeta yabyakiriye ate?