Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

JYA URANGWA N’ISHYAKA MU MURIMO WO KUBWIRIZA | JYA UGIRA IBYISHIMO MU MURIMO WO KUBWIRIZA

Jya ugira ibyishimo mu murimo wo kubwiriza—Ubaza ibibazo

Jya ugira ibyishimo mu murimo wo kubwiriza—Ubaza ibibazo

Yehova we ‘Mana igira ibyishimo,’ aba yifuza ko tugira ibyishimo mu murimo wo kubwiriza (1Tm 1:11). Nitunoza ubuhanga bwacu bwo kubwiriza, tuzarushaho kugira ibyishimo. Kubaza ibibazo bituma umuntu ashishikazwa n’ibyo tumubwira kandi ni bwo buryo bwiza bwo gutangiza ibiganiro. Nanone kubaza ibibazo bifasha abantu gutekereza (Mt 22:41-45). Iyo ubajije umuntu ibibazo kandi ukamutega amatwi, ni nk’aho uba umubwiye uti: “Nkwitayeho rwose” (Yk 1:19). Ibisubizo uwo muntu atanze bidufasha kumenya uko twaganira na we.

MUREBE VIDEWO IVUGA NGO: NOZA UBUHANGA BWAWE BWO GUHINDURA ABANTU ABIGISHWA—UBABAZA IBIBAZO,” HANYUMA MUSUBIZE IBI BIBAZO:

  • Ni iyihe mico myiza Jade yagaragaje?

  • Neeta yakoresheje ate ibibazo kugira ngo agaragaze ko yitaye kuri Jade?

  • Ni mu buhe buryo Neeta yakoresheje ibibazo kugira ngo atume Jade atega amatwi?

  • Neeta yifashishije ate ibibazo kugira ngo afashe Jade gutekereza?