IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO
Jya uhitamo inshuti neza
Ibyabaye ku Bisirayeli igihe bari mu bibaya by’i Mowabu bitwigisha byinshi (1Kr 10:6, 8, 11). Abisirayeli bifatanyije n’abagore b’Abamowabu bari abasambanyi kandi bagasenga ibigirwamana, bituma bakora ibyaha bikomeye. Ibyo byatumye hapfa abantu benshi (Kb 25:9). Natwe dukikijwe n’abantu badasenga Yehova, baba abo dukorana, abo twigana, abaturanyi bacu, bene wacu n’abandi. Iyo nkuru itwigisha ko kwifatanya n’abantu nk’abo bishobora kuduteza ibihe bibazo?
MUREBE VIDEWO IVUGA NGO: “INGERO ZITUBERA UMUBURO MURI IKI GIHE,” HANYUMA MUSUBIZE IBI BIBAZO:
-
Ni ibihe bitekerezo bidakwiriye Zimuri na bagenzi be babwiye Yamini?
-
Finehasi yafashije ate Yamini kubona ibintu mu buryo bukwiriye?
-
Kubana neza n’abantu badasenga Yehova no kuba inshuti yabo bitandukaniye he?
-
Kuki tugomba kwitonda mu gihe duhitamo inshuti, no mu bagize itorero?
-
Kuki tugomba kwirinda kwandikirana n’abantu tutazi ku mbuga nkoranyambaga?