UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA
Jya wirinda ubwibone no kwiyiringira
Kora yigometse ku buyobozi Yehova yari yarashyizeho, abitewe n’ubwibone no kwiyiringira (Kb 16:1-3; w11 15/9 27 par. 12)
Kora yari Umulewi wari wubashywe kandi yari afite inshingano nyinshi mu murimo wa Yehova (Kb 16:8-10; w11 15/9 27 par. 11)
Imitekerereze mibi ya Kora yateje ibibazo bikomeye (Kb 16:32, 35)
Ntitugomba kwemera ko ibyo twagezeho mu murimo wa Yehova bidutera ubwibone no kwiyiringira. Uko turushaho kumara igihe kirekire mu muryango wa Yehova cyangwa kugira inshingano nyinshi, ni na ko tuba tugomba kurushaho kwicisha bugufi.