UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA
Ntukigane abantu batabaye indahemuka
Kora, Datani na Abiramu ntibakomeje kubera Yehova indahemuka bitewe n’uko bigometse ku buyobozi yari yarashyizeho. Yehova yarimbuye ibyo byigomeke hamwe n’abandi bantu bari babishyigikiye (Kb 16:26, 27, 31-33). Ni ryari kubera Yehova indahemuka bishobora kutugora? Ni izihe ngero zo muri Bibiliya zadufasha kutigana abantu batabaye indahemuka?
MUREBE VIDEWO IVUGA NGO: “NTUKIGANE ABANTU BATABAYE INDAHEMUKA,” HANYUMA MUSUBIZE IBI BIBAZO:
-
Ni ikihe kibazo Nadia yahuye na cyo, kandi se ni uruhe rugero rwamufashije kuba indahemuka?
-
Ni ikihe kintu cyaciye intege umuvandimwe, kandi se ni uruhe rugero rwamufashije kuba indahemuka?
-
Ni ikihe kigeragezo Terrance yahuye na cyo, kandi se ni uruhe rugero rwamufashije kuba indahemuka?
-
Ni ikihe kigeragezo umuvandimwe yahuye na cyo ku ishuri, kandi se ni uruhe rugero rwamufashije kuba indahemuka?