8-14 Werurwe
KUBARA 9-10
Indirimbo ya 31 n’isengesho
Amagambo yo gutangira (Umun. 1)
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA
“Uko Yehova ayobora abagaragu be”: (Imin. 10)
Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana: (Imin. 10)
Kb 9:13—Ni irihe somo Abakristo bavana kuri iryo tegeko Yehova yari yarahaye Abisirayeli? (it-1 199 par. 3)
Ibyo wasomye muri Bibiliya muri iki cyumweru byakwigishije iki kuri Yehova, ku murimo wo kubwiriza n’ibindi?
Gusoma Bibiliya: (Imin. 4) Kb 10:17-36 (th ingingo ya 5)
JYA URANGWA N’ISHYAKA MU MURIMO WO KUBWIRIZA
Gutumira abantu mu Rwibutso: (Imin. 3) Ifashishe uburyo bwo gutangiza ibiganiro. Nyiri inzu nashimishwa, muganire kuri videwo ivuga ngo: “Kwibuka urupfu rwa Yesu” nk’aho mumaze kuyireba ariko ntuyimwereke. (th ingingo ya 11)
Gusubira gusura: (Imin. 3) Tumira mu Rwibutso uwo mukorana cyangwa mwigana wigeze kubwiriza. (th ingingo ya 2)
Ikigisho cya Bibiliya: (Imin. 5) bhs 214, Ibisobanuro bya 16—Tumira uwo wigisha Bibiliya mu Rwibutso, kandi wifashishe Bibiliya maze umusobanurire impamvu atagomba kurya ku bigereranyo. (th ingingo ya 17)
IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO
Ihinduka ryatumye twibanda ku murimo wo kubwiriza: (Imin. 10) Ikiganiro. Erekana iyo videwo. Hanyuma ubaze abaguteze amatwi uti: “Ni irihe tangazo ryatangajwe mu nama ngarukamwaka ya 2015, kandi se ni izihe mpamvu ebyiri zatumye habaho iryo hinduka? Ni ibihe bintu byahindutse kuri Beteli, kandi se byagize akahe kamaro? Ni mu buhe buryo iryo tangazo ryatumye hagira ibihinduka ku mushinga wo kubaka ibiro by’ishami byo mu Bwongereza? Ibyo bintu byahindutse bigaragaza bite ko Yehova ari we utuyoboye?”
Twasuye Beteli: (Imin. 5) Erekana iyo videwo.
Ikigisho cya Bibiliya k’Itorero: (Imin. 30) lvs, igice cya 6 par. 10-19
Amagambo yo gusoza (Imin. 3)
Indirimbo ya 48 n’isengesho