Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

Uburyo butatu bwo kwishingikiriza kuri Yehova

Uburyo butatu bwo kwishingikiriza kuri Yehova

Dawidi yatsinze Goliyati kubera ko yishingikirije kuri Yehova (1Sm 17:45). Yehova yifuza kugaragaza imbaraga ze arengera abagaragu be bose (2Ng 16:9). Twakwishingikiriza kuri Yehova dute aho kwishingikiriza ku byatubayeho no ku buhanga bwacu? Dore uburyo butatu twabikoramo:

  • Gusenga kenshi. Ntitwagombye gusenga dusaba imbabazi gusa nyuma yo gukora icyaha. Ahubwo twagombye no gusenga dusaba imbaraga mu gihe duhanganye n’igishuko (Mt 6:12, 13). Nanone ntitwagombye gusenga Yehova tumusaba gusa imigisha ku myanzuro twamaze gufata. Ahubwo twagombye no kumusenga mbere yo gufata imyanzuro kugira ngo atuyobore kandi aduhe ubwenge.​—Yk 1:5

  • Gusoma Bibiliya buri gihe no kuyiga. Jya usoma Bibiliya buri munsi (Zb 1:2). Jya utekereza ku ngero zo muri Bibiliya kandi ushyire mu bikorwa amasomo uvanyemo (Yk 1:23-25). Jya utegura mbere yo kujya kubwiriza aho kwishingikiriza ku buhanga bwawe. Nanone jya utegura amateraniro kugira ngo azakugirire akamaro

  • Gukorana neza n’umuryango wa Yehova. Jya umenya amabwiriza ahuje n’igihe y’umuryango wacu kandi uhite uyakurikiza (Kb 9:17). Nanone jya wumvira inama n’amabwiriza abasaza batanga.​—Hb 13:17

MUREBE VIDEWO IVUGA NGO: NTIDUTINYA IBITOTEZO,” HANYUMA MUSUBIZE IBI BIBAZO:

• Ni ibihe bintu biteye ubwoba abavandimwe na bashiki bacu bahuye na byo?

• Ni iki cyabafashije guhangana na byo?