JYA URANGWA N’ISHYAKA MU MURIMO WO KUBWIRIZA | JYA UGIRA IBYISHIMO MU MURIMO WO KUBWIRIZA
Fasha abigishwa ba Bibiliya kureka ibibi
Abantu bafite imyifatire myiza ni bo bonyine bashobora kuba inshuti za Yehova (1Pt 1:14-16). Iyo abigishwa ba Bibiliya baretse ibibi, bashobora kubana neza n’abagize umuryango wabo, bakagira ubuzima bwiza kandi bagakoresha neza amafaranga.
Jya ubasobanurira neza amahame ya Yehova arebana n’imyifatire, impamvu bagomba kuyakurikiza n’ibyiza byo gukora ibyo Yehova adusaba. Jya ufasha abo wigisha Bibiliya guhindura imitekerereze, kugira ngo bazashobore gukora ibyo Yehova ashaka (Ef 4:22-24). Jya ubizeza ko Yehova azabafasha, bakabona imbaraga zo kureka ingeso mbi (Fp 4:13). Jya ubigisha kujya basenga Yehova mu gihe bumva bagiye kugwa mu cyaha. Jya ubafasha kumenya ibishuko bashobora guhura na byo n’uko babyirinda. Nanone jya ubashishikariza gukora ibikorwa byiza, mu mwanya w’ibibi bakoraga. Nubona uko Yehova afasha abigishwa ba Bibiliya bagahinduka, bizagushimisha.
MUREBE VIDEWO IVUGA NGO: “FASHA ABIGISHWA BA BIBILIYA KUREKA IBIBI,” HANYUMA MUSUBIZE IBI BIBAZO:
-
Abasaza b’itorero na Neeta bagaragaje bate ko bizeye ko Jade yari kuzareka ingeso mbi?
-
Ni iki kindi Neeta yakoze ngo afashe Jade?
-
Ni iki Jade yakoze kugira ngo Yehova amufashe?