IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO
Gusoma Bibiliya buri munsi no gukora ubushakashatsi bituma tugira ubwenge
Ubwenge buva ku Mana bufite agaciro kenshi nk’ubutunzi buhishwe (Img 2:1-6). Ubwo bwenge butuma tugira ubushishozi kandi tugafata imyanzuro myiza. Nanone buraturinda. Ubwo rero, ubwenge buva ku Mana “ni bwo bw’ingenzi cyane” (Img 4:5-7). Icyakora kugira ngo tububone, tugomba kubushakisha mu Ijambo ry’Imana nk’ushaka ubutunzi buhishwe. Ikintu cya mbere twakora, ni ugusoma Bibiliya ku “manywa na nijoro,” mbese tukabikora buri munsi (Ys 1:8). Ni iki cyadufasha gusoma Bibiliya buri munsi kandi bikadushimisha?
MUREBE VIDEWO IVUGA NGO: “ICYO ABAKIRI BATO BAKORA NGO BASHIMISHWE NO GUSOMA BIBILIYA,” HANYUMA MUSUBIZE IBIBAZO BIKURIKIRA:
Ni ibihe bibazo abakiri bato bavugwa muri iyi videwo bari bafite byatumaga badasoma Bibiliya buri munsi, kandi se ni iki cyabafashije?
-
Melanie
-
Samuel
-
Celine
-
Raphaello
GAHUNDA YANJYE YO GUSOMA BIBILIYA: