IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO
Uko twakoresha videwo zishishikariza abantu kwiga Bibiliya
Dufite videwo enye dukoresha mu murimo wo kubwiriza, zishishikariza abantu kwiga Bibiliya. Buri videwo igamije iki?
-
Kuki ukwiriye kwiga Bibiliya?—Videwo yose: Igenewe gushishikariza abantu bo mu madini atandukanye, kwiga Bibiliya. Nanone ishishikariza abantu gushakira muri Bibiliya ibisubizo by’ibibazo bibaza, kandi ikagaragaza na bimwe mu bisubizo bibonekamo. Ikindi kandi, yereka umuntu icyo yakora kugira ngo abone umwigisha Bibiliya.
-
Kuki ukwiriye kwiga Bibiliya? (Videwo ngufi): Imeze nk’iyo tumaze kuvuga haruguru, ariko yo ni ngufi. Dushobora kuyikoresha mu mafasi arimo abantu baba bahuze.
-
Kwiga Bibiliya bikorwa bite?: Yagenewe gushishikariza abantu kwiga Bibiliya no kubasubiza ibibazo bibaza ku birebana n’uko bikorwa n’uko basaba kuyiga.
-
Menya uko wakwiga Bibiliya: Tuyereka abigishwa ba Bibiliya. Nubwo iyo videwo iri ku ipaji ya kabiri y’igitabo Ishimire Ubuzima Iteka Ryose, ushobora no kuyereka umuntu mwigana agatabo Ishimire Ubuzima Iteka Ryose. Iyo videwo yerekana ibikubiye muri icyo gitabo kandi igafasha umwigishwa kumenya uko icyo gitabo kigwa.
Nubwo hari impamvu zitandukanye zatumye buri videwo ikorwa, mu gihe ubona bikwiriye, ushobora kwereka umuntu imwe muri zo cyangwa ukayimwoherereza. Ababwiriza bakwiriye kumenya neza ibikubiye muri izo videwo, kandi bakazikoresha neza mu murimo wo kubwiriza.