20-26 Werurwe
2 IBYO KU NGOMA 1-4
Indirimbo ya 41 n’isengesho
Amagambo yo gutangira (Umun. 1)
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA
“Umwami Salomo yafashe umwanzuro mubi”: (Imin. 10)
Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana: (Imin. 10)
2Ng 1:11, 12—Iyi nkuru itwigisha iki ku birebana n’ibyo tuvuga mu masengesho yacu? (w05 1/12 19 par. 5)
Ibyo wasomye muri Bibiliya muri iki cyumweru byakwigishije iki kuri Yehova, ku murimo wo kubwiriza n’ibindi?
Gusoma Bibiliya: (Imin. 4) 2Ng 4:7-22 (th ingingo ya 10)
JYA URANGWA N’ISHYAKA MU MURIMO WO KUBWIRIZA
Gutumira abantu mu Rwibutso: (Imin. 3) Tumira umukozi mukorana, umunyeshuri mwigana cyangwa mwene wanyu. (th ingingo ya 2)
Gusubira gusura: (Imin. 4) Subira gusura umuntu wemeye kuzaza mu Rwibutso kandi akagaragaza ko ashimishijwe. Musobanurire ibirebana na gahunda yacu yo kwigisha Bibiliya, kandi umuhe agatabo Ishimire Ubuzima Iteka Ryose. Hanyuma umwereke videwo ivuga ngo: “Kwiga Bibiliya bikorwa bite?” nk’aho mumaze kuyireba, ariko ntuyimwereke. (th ingingo ya 17)
Icyigisho cya Bibiliya: (Imin. 5) lff Isomo rya 09 ingingo ya 5 (th ingingo ya 9)
IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO
Ese witeguye umunsi ukomeye kuruta iyindi mu mwaka?: (Imin. 15) Ikiganiro na videwo. Gitangwe n’umugenzuzi w’umurimo. Vuga aho gahunda yo gutumira abantu mu Rwibutso igeze mu ifasi yanyu. Gira icyo ubaza abafite inkuru zishimishije z’ibyababayeho. Nanone ugire icyo uvuga kuri gahunda yo gusoma Bibiliya mu gihe cy’Urwibutso, iri ku ipaji ya 8 n’iya 9 kandi ushishikarize bose gutegura imitima yabo (Ezr 7:10). Ikindi kandi, muganire uko muzaha ikaze abashyitsi bazaza mu Rwibutso (Rm 15:7; mwb16.03 2). Hanyuma murebe videwo ivuga ngo: “Uko bakora umugati wo mu Rwibutso.”
Icyigisho cya Bibiliya cy’Itorero: (Imin. 30) lff isomo rya 41 ingingo ya 1-4
Amagambo yo gusoza (Imin. 3)
Indirimbo ya 135 n’isengesho