Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA

Umwami Salomo yafashe umwanzuro mubi

Umwami Salomo yafashe umwanzuro mubi

[Erekana videwo ivuga iby’Igitabo cya 2 Ibyo ku Ngoma.]

Salomo yatumije amafarashi menshi n’amagare y’intambara muri Egiputa (Gut 17:15, 16; 2Ng 1:14, 17)

Salomo yashatse imigi yo gushyiramo ayo mafarashi n’amagare y’intambara kandi ashaka abantu bo kubyitaho (2Ng 1:14; it-1 174 par. 5; 427)

Nubwo mu gihe cy’ubutegetsi bwa Salomo hari igihe abantu bari babayeho neza, baje kwigomeka igihe Umwami Rehobowamu yangaga koroshya imirimo ivunanye papa we yabakoreshaga, ahubwo akayongera (2Ng 10:3, 4, 14, 16). Imyanzuro dufata itugiraho ingaruka.—Gl 6:7.