JYA URANGWA N’ISHYAKA MU MURIMO WO KUBWIRIZA
Uburyo bwo gutangiza ibiganiro
GAHUNDA YO GUTUMIRA ABANTU MU RWIBUTSO (11 Werurwe–4 Mata)
“Twifuza kugutumira mu munsi mukuru w’ingenzi uzitabirwa n’abantu babarirwa muri za miriyoni. Ni umunsi mukuru wo kwibuka urupfu rwa Yesu.” Muhe urupapuro rw’itumira, rucapye cyangwa urwo mu rwego rwa elegitoronike. “Uru rupapuro rugaragaza igihe n’aho bizabera. Nanone tugutumiriye kuzaza kumva disikuru yihariye izatangwa mu cyumweru kibanziriza uwo munsi mukuru.”
Niba yashimishijwe: Mwereke [cyangwa umwoherereze] videwo ivuga ngo: “Kwibuka urupfu rwa Yesu.”
Icyo muzaganiraho ubutaha: Kuki Yesu yapfuye?
KUGANIRA N’UMUNTU BWA MBERE (1-10 Werurwe, 5-30 Mata)
Ikibazo: Yesu ni nde?
Umurongo w’Ibyanditswe: Mt 16:16
Icyo muzaganiraho ubutaha: Kuki Yesu yapfuye?
GUSUBIRA GUSURA
Ikibazo: Kuki Yesu yapfuye?
Umurongo w’Ibyanditswe: Mt 20:28
Icyo muzaganiraho ubutaha: Twagaragaza dute ko dushimira ku bw’incungu?