Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

1-7 Mata

ZABURI 23-25

1-7 Mata

Indirimbo ya 4 n’isengesho | Amagambo yo gutangira (Umun. 1)

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA

1. “Yehova ni umwungeri wanjye”

(Imin. 10)

Yehova aratuyobora (Zab 23:1-3; w11 1/5 31 par. 3)

Yehova araturinda (Zab 23:4; w11 1/5 31 par. 4)

Yehova aratugaburira (Zab 23:5; w11 1/5 31 par. 5)

Yehova yita ku bagaragu be nk’uko umwungeri wuje urukundo yita ku ntama ze.

IBAZE UTI: ‘Ni gute Yehova yagiye anyitaho?’

2. Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana

(Imin. 10)

  • Zab 23:3​—‘Inzira zo gukiranuka’ ni iki kandi se ni iki kizadufasha kuzigumamo? (w11 15/2 24 par. 1-3)

  • Ni ibihe bintu by’agaciro wasomye muri Bibiliya muri iki cyumweru wifuza kubwira abandi?

3. Gusoma Bibiliya

JYA URANGWA N’ISHYAKA MU MURIMO WO KUBWIRIZA

4. Gutangiza ikiganiro

(Imin. 3) KUBWIRIZA MU BURYO BUFATIWEHO. Ganira n’umuntu uhangayikishijwe n’uko abantu bangiza ibidukikije, umusomere umurongo wo muri Bibiliya. (lmd isomo rya 2 ingingo ya 5)

5. Gusubira gusura

(Imin. 4) KUBWIRIZA KU NZU N’INZU. Erekana uko watangira kwigisha Bibiliya umuntu wemeye agatabo Ishimire Ubuzima Iteka Ryose. (lmd isomo rya 9 ingingo ya 3)

6. Guhindura abantu abigishwa

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

Indirimbo ya 54

7. Tujye twirinda amajwi y’abo tutazi

(Imin. 15) Ikiganiro.

Intama ziba zizi ijwi ry’umwungeri wazo kandi ziramukurikira. Ariko iyo zumvise ijwi ry’umuntu zitazi zirahunga (Yoh 10:5). Natwe twumva ijwi ry’abungeri bizerwa kandi badukunda, ari bo Yehova na Yesu (Zab 23:1; Yoh 10:11). Icyakora twirinda amajwi y’abantu tutazi baba bifuza gutuma ukwizera kwacu kugabanuka, bakoresheje “amagambo y’amahimbano.”—2Pt 2:1, 3.

Mu Ntangiriro igice cya 3, hagaragaza ukuntu ku isi humvikanye ijwi ry’umuntu mubi bwa mbere. Icyo gihe Satani yavuganye na Eva. Yigize nk’umuntu w’incuti maze abeshyera Yehova. Ikibabaje ni uko Eva yamwumvise maze bikamukururira ibibazo, we n’umuryango we.

Muri iki gihe Satani agerageza gutuma abantu bashidikanya kuri Yehova n’umuryango we, bakoresheje amakuru aharabika, ukuri kuvanze n’ibinyoma n’ibinyoma byeruye. Mu gihe twumvise ijwi ry’umuntu tutazi, tugomba guhunga. Gutega amatwi amajwi nk’ayo kubera amatsiko biba ari bibi cyane, niyo byaba akanya gato. None se Satani yakoresheje amagambo angahe kugira ngo ayobye Eva, muri icyo kiganiro gito bagiranye (Int 3:1, 4, 5)? None se byagenda bite mu gihe umuntu tuziranye avuze nabi umuryango wa Yehova?

Murebe VIDEWO ivuga ngo: “Jya wirinda ‘amajwi y’abo utazi,’” hanyuma ubaze abateranye ikibazo gikurikira:

Uko Jade yitwaye igihe mama we yavugaga nabi umuryango wa Yehova bitwigisha iki?

8. Icyigisho cya Bibiliya cy’Itorero

Amagambo yo gusoza (Imin. 3) | Indirimbo ya 55 n’isengesho