15-21 Mata
ZABURI 29-31
Indirimbo ya 108 n’isengesho | Amagambo yo gutangira (Umun. 1)
1. Igihano ni ikimenyetso kigaragaza ko Imana idukunda
(Imin. 10)
Yehova yahishe mu maso he, igihe Dawidi yamusuzuguraga (Zab 30:7; it-1 802 par. 3)
Dawidi yinginze Yehova amusaba imbabazi (Zab 30:8)
Yehova yababariye Dawidi (Zab 30:5; w07 1/3 19 par. 1)
Birashoboka ko ibivugwa muri Zaburi ya 30 byerekeza ku gihe Dawidi yakoraga ikosa ryo kubara Abisirayeli.—2Sm 24:25.
IBYO WATEKEREZAHO: Ni gute igihano kigirira akamaro umuntu waciwe mu itorero, kandi se yagaragaza ate ko yihannye?—w21.10 6 par. 18.
2. Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana
(Imin. 10)
Zab 31:23—Ni gute Yehova ahana bikomeye umuntu wishyira hejuru? (w06 15/5 19 par. 14)
Ni ibihe bintu by’agaciro wasomye muri Bibiliya muri iki cyumweru wifuza kubwira abandi?
3. Gusoma Bibiliya
(Imin. 4) Zab 31:1-24 (th ingingo ya 10)
4. Gutangiza ikiganiro
(Umun. 1) KUBWIRIZA MU RUHAME. Ganira n’umuntu igihe gito kubera ko usanze ahuze. (lmd isomo rya 5, ingingo ya 3)
5. Gutangiza ikiganiro
(Imin. 3) KUBWIRIZA MU BURYO BUFATIWEHO. Ereka umubyeyi w’umugore videwo igenewe abana, unamwereke uko yabona izindi ku rubuga rwacu. (lmd isomo rya 3, ingingo ya 3)
6. Gusubira gusura
(Imin. 3) KUBWIRIZA MU RUHAME. Saba kwigisha Bibiliya umuntu wari warigeze kubyanga. (lmd isomo rya 8, ingingo ya 3)
7. Guhindura abantu abigishwa
(Imin. 4) lff isomo rya 14, ingingo ya 5 (th ingingo ya 6)
Indirimbo ya 45
8. Impamvu twizera . . . Urukundo rw’Imana
(Imin. 7) Ikiganiro. Murebe VIDEWO, hanyuma ubaze abateranye uti:
“Ni iki iyi nkuru itwigishije ku bihereranye n’urukundo rw’Imana?”
9. Raporo ya 2024 ya gahunda y’Urwego Rushinzwe Ibishushanyo Mbonera n’Ubwubatsi
(Imin. 8) Disikuru. Murebe iyo VIDEWO.
10. Icyigisho cya Bibiliya cy’itorero
(Imin. 30) bt igice cya 8 par. 13-21