Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

18-24 Werurwe

ZABURI 19-21

18-24 Werurwe

Indirimbo ya 6 n’isengesho | Amagambo yo gutangira (Umun. 1)

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA

1. “Ijuru ritangaza ikuzo ry’Imana”

(Imin. 10)

Ibyaremwe bigaragaza icyubahiro cya Yehova (Zab 19:1; w04 1/1 8 par. 1-2)

Izuba riremwe mu buryo butangaje (Zab 19:4-6; w04 1/6 11 par. 8-10)

Twagombye kwigira byinshi ku byaremwe (Mat 6:28; g95 8/11 7 par. 3)


IBYO MWAKWIGA MURI GAHUNDA Y’IBY’UMWUKA MU MURYANGO: Muzitegereze ibyaremwe hanyuma muganire ku cyo bitwigisha kuri Yehova.

2. Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana

(Imin. 10)

  • Zab 19:7-9—Ni mu buhe buryo iyo mirongo igaragaza ukuntu ubusizi bwo rurimi rw’Igiheburayo bwabaga bwihariye? (it-1 1073)

  • Ni ibihe bintu by’agaciro wasomye muri Bibiliya muri iki cyumweru wifuza kubwira abandi?

3. Gusoma Bibiliya

JYA URANGWA N’ISHYAKA MU MURIMO WO KUBWIRIZA

4. Gutangiza ikiganiro

(Imin. 3) KUBWIRIZA MU RUHAME. Ha umuntu urupapuro rumutumira mu Rwibutso, hanyuma ukoreshe urubuga rwa jw.org umwereke aho Urwibutso ruzabera hafi ye. (lmd isomo rya 2, ingingo ya 3)

5. Gutangiza ikiganiro

(Imin. 4) KUBWIRIZA MU BURYO BUFATIWEHO. Ha ikaze umuntu waje mu Rwibutso kubera ko yabonye ku muryango we urupapuro rumutumira mu Rwibutso. Musubize ibibazo yibaza. (lmd isomo rya 3, ingingo ya 4)

6. Sobanura imyizerere yawe

(Imin. 5) Disikuru. ijwfq 45​—Umutwe: Kuki Abahamya ba Yehova bizihiza Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba mu buryo butandukanye n’andi madini? (th ingingo ya 6)

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

Indirimbo ya 141

7. Reka ibyaremwe bikomeze ukwizera kwawe

(Imin. 15) Ikiganiro. Murebe iyo VIDEWO, hanyuma ubaze abateranye uti:

“Ni mu buhe buryo kwitegereza ibyaremwe bituma turushaho kwizera Umuremyi?”

8. Icyigisho cya Bibiliya cy’itorero

Amagambo yo gusoza (Imin. 3) | Indirimbo ya 127 n’isengesho