29 Mata–5 Gicurasi
ZABURI 34-35
Indirimbo ya 10 n’isengesho | Amagambo yo gutangira (Umun. 1)
1. “Jya usingiza Yehova igihe cyose”
(Imin. 10)
Dawidi yasingizaga Yehova n’igihe yabaga ahanganye n’ibigeragezo (Zab 34:1; w07 1/3 22 par. 11)
Dawidi yiringiraga Yehova aho kwiyiringira (Zab 34:2-4; w07 1/3 22 par. 13)
Amagambo ya Dawidi yo gusingiza Yehova yakomezaga abandi (Zab 34:5; w07 1/3 23 par. 15)
Igihe Dawidi yavaga kwa Abimeleki, abagabo 400 bari bafite ibibazo mu gihe cy’ubutegetsi bwa Sawuli, basanze Dawidi mu butayu (1Sm 22:1, 2). Ashobora kuba yaranditse zaburi ya 34 atekereza kuri iyo mimerere.—Amagambo abimburira Zaburi ya 34.
IBAZE UTI: “Ni gute nazasingiza Yehova mu materaniro y’ubutaha, igihe nzaba nganira n’umuntu?”
2. Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana
(Imin. 10)
-
Zab 35:19—Kuba Dawidi yarasabye ko abamwanga batamwiciranira amaso bisobanura iki? (w06 15/5 20 par. 2)
-
Ni ibihe bintu by’agaciro wasomye muri Bibiliya muri iki cyumweru wifuza kubwira abandi?
3. Gusoma Bibiliya
(Imin. 4) Zab 34:1-22 (th ingingo ya 5)
4. Gutangiza ikiganiro
(Imin. 2) KUBWIRIZA MU BURYO BUFATIWEHO. Ikiganiro gihagarare utaramubwiriza. (lmd isomo rya 1, ingingo ya 4)
5. Gusubira gusura
(Imin. 4) KUBWIRIZA MU BURYO BUFATIWEHO. (lmd isomo rya 2, ingingo ya 4)
6. Sobanura imyizerere yawe
(Imin. 5) Icyerekanwa. ijwfq 59—Umutwe: Abahamya ba Yehova babwirwa n’iki iminsi mikuru batagomba kwizihiza? (th ingingo ya 17)
Indirimbo ya 59
7. Uburyo butatu twasingizamo Yehova turi mu materaniro
(Imin. 15) Ikiganiro.
Amateraniro atuma tubona uburyo bwiza bwo gusingiza Yehova. Dore uburyo butatu twabikoramo:
Kuganira n’abandi: Jya uganira n’abandi ku birebana n’ukuntu Yehova ari mwiza (Zab 145:1, 7). Ese hari ikintu waba warumvise cyangwa wasomye kikagufasha? Ese hari icyaba cyaragushimishije mu murimo wo kubwiriza? Ese haba hari umuntu waguteye inkunga mu magambo cyangwa mu bikorwa? Ese hari kimwe mu byaremwe wabonye kikagushishikaza? Izo zose ni impano zituruka kuri Yehova (Yak 1:17). Ujye ugera ku materaniro kare kugira ubashe kuganira n’abandi.
Gutanga ibitekerezo: Jya ukora uko ushoboye utange nibura igitekerezo kimwe muri buri teraniro (Zab 26:12). Ushobora gutanga igitekerezo ku kibazo cyabajijwe cyangwa ugatanga igitekerezo cy’inyongera, ukavuga ku murongo w’Ibyanditswe, ku ifoto cyangwa ukavuga uko twabishyira mu bikorwa. Jya utegura ibitekerezo bitandukanye, kugira ngo nihagira utanga igitekerezo gisa n’icyo wari wateguye, uze kubona ikindi utanga. Gutanga igitekerezo mu masegonda 30 cyangwa atagezeho, bishobora gutuma abandi babona uko “batamba igitambo cy’ishimwe.”—Heb 13:15.
Kuririmba: Jya uririmba indirimbo z’ubwami wishimye (Zab 147:1). Hari igihe tubura uko dutanga igitekerezo mu materaniro, cyane cyane mu gihe turi mu itorero ririmo abantu benshi. Ariko kuririmba byo, tuba dushobora kubikora buri gihe. Nubwo waba wumva ko utazi kuririmba neza, iyo uririmbye uko ushoboye, Yehova arishima (2Kor 8:12). Ushobora kwitoza kuririmba uri mu rugo.
Murebe VIDEWO ivuga ngo: “Tumenye amateka yacu—Impano y’indirimbo, Igice cya 1,” hanyuma ubaze abateranye ikibazo gikurikira:
Ni gute umuryango wacu wagaragaje ko gusingiza Yehova turirimba ari iby’ingenzi, mu myaka ya mbere y’amateka yacu?