Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

4-10 Werurwe

ZABURI 16-17

4-10 Werurwe

Indirimbo ya 111 n’isengesho | Amagambo yo gutangira (Umun. 1)

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA

1. “Yehova, ibyiza byose mfite ni wowe mbikesha”

(Imin. 10)

Kugira incuti z’abantu bakorera Yehova bitera ibyishimo (Zab 16:2, 3; w18.12 26 par. 11)

Kumenya ko turi incuti za Yehova bidutera ibyishimo (Zab 16:5, 6; w14 15/2 29 par. 4)

Twumva dufite umutekano kubera ko Yehova aturinda (Zab 16:8, 9; w08 15/2 3 par. 2-3)

Kimwe na Dawidi, tubaho twishimye kubera ko dusenga Yehova, we uduha ibyiza byose

IBAZE UTI: “Ni mu buhe buryo kumenya ukuri byatumye ngira ubuzima bwiza?”

2. Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana

(Imin. 10)

  • Zab 17:8—Amagambo avuga ngo: “Imboni y’ijisho” asobanura iki”? (it-2 714)

  • Ni ibihe bintu by’agaciro wasomye muri Bibiliya muri iki cyumweru wifuza kubwira abandi?

3. Gusoma Bibiliya

JYA URANGWA N’ISHYAKA MU MURIMO WO KUBWIRIZA

4. Gutangiza ikiganiro

(Umun. 1) KU NZU N’INZU. Tanga urupapuro rutumira umuntu mu Rwibutso. (th ingingo ya 11)

5. Gutangiza ikiganiro

(Imin. 3) KU NZU N’INZU. Tanga urupapuro rutumira umuntu mu Rwibutso. Namara kugaragaza ko abyishimiye, umwereke videwo ivuga ngo: Kwibuka urupfu rwa Yesu kandi muyiganireho. (th ingingo ya 9)

6. Gutangiza ikiganiro

(Imin. 2) KUBWIRIZA MU BURYO BUFATIWEHO. Tanga urupapuro rutumira umuntu mu Rwibutso. (th ingingo ya 2)

7. Guhindura abantu abigishwa

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

Indirimbo ya 20

8. Twakwitegura Urwibutso dute?

(Imin. 15) Ikiganiro.

Ku Cyumweru tariki ya 24 Werurwe, tuzumvira itegeko Yesu yatanze twizihize Urwibutso rw’urupfu rwe. Tuzazirikana ibintu bibiri bikomeye byabayeho mu mateka bigaragaza urukundo (Luka 22:19; Yoh 3:16; 15:13). Twakwitegura dute uwo munsi wihariye?

  • Uzifatanye uko ushoboye kose muri gahunda yo gutumira abantu muri disikuru yihariye no mu Rwibutso. Nanone uzakore urutonde rw’abantu wifuza kuzatumira maze ubatumire. Niba mu bo uzatumira harimo abatari mu ifasi yawe, uzarebe ku rubuga rwa jw.org kugira ngo ubamenyeshe aho Urwibutso ruzabera n’igihe ruzabera mu gace k’iwabo

  • Uzakore uko ushoboye wongere igihe wamaraga mu murimo mu kwezi kwa Werurwe na Mata. Ushobora no kwishyiriraho intego yo kuzaba umupayiniya w’umufasha, ukabwiriza amasaha 15 cyangwa 30?

  • Ku itariki ya 18 Werurwe, uzatangire gusuzuma ibintu by’ingenzi byabaye mu cyumweru cya nyuma cy’ubuzima bwa Yesu hano ku isi. Abagize imiryango bashobora gufata umwanzuro w’ibyo bajya basoma buri munsi muri “Gahunda yo gusoma Bibiliya mu gihe cy’Urwibutso rwo mu mwaka wa 2024” iri ku ipaji ya 6-7

  • Ku munsi w’Urwibutso, uzarebe isomo ry’umunsi ritangwa ku munsi w’Urwibutso rizaba riri kuri jw.org

  • Ku munsi w’Urwibutso, uzakirane urugwiro abashya n’abakonje bazaba bateranye. Uzakore uko ushoboye uboneke nyuma yaho kugira ngo usubize ibibazo bashobora kukubaza. Uzashyireho gahunda yo gusura abazaba bateranye, kugira ngo ubafashe kumenya byinshi kurushaho

  • Uzafate umwanya mbere na nyuma y’Urwibutso, utekereze ku ncungu

Murebe VIDEWO ifite umutwe uvuga ngo: Kwibuka urupfu rwa Yesu.”  Noneho baza abateranye ikibazo gikurikira:

Iyi videwo twayikoresha dute mu gihe dutumira abantu mu Rwibutso?

9. Icyigisho cya Bibiliya cy’itorero

Amagambo yo gusoza (Imin. 3) | Indirimbo ya 73 n’isengesho