Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

8-14 Mata

ZABURI 26-28

8-14 Mata

Indirimbo ya 34 n’isengesho | Amagambo yo gutangira (Umun. 1)

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA

1. Icyo Dawidi yakoze ngo akomeze kuba indahemuka

(Imin. 10)

Dawidi yasabye Yehova ngo amutunganye (Zab 26:1, 2; w04 1/12 14 par. 8-9)

Dawidi yirindaga incuti mbi (Zab 26:4, 5; w04 1/12 15 par. 12-13)

Dawidi yakundaga gusenga Yehova (Zab 26:8; w04 1/12 16 par. 17-18)


Nubwo Dawidi yakoze amakosa, yari afite “umutima uboneye” (1Bm 9:4). Dawidi yabaye indahemuka kuko yakundaga Yehova kandi akamukorera n’umutima we wose.

2. Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana

(Imin. 10)

  • Zab 27:10​—Ni mu buhe buryo uyu murongo ushobora kuduhumuriza mu gihe incuti yacu yaduhemukiye? (w06 15/7 28 par. 15)

  • Ni ibihe bintu by’agaciro wasomye muri Bibiliya muri iki cyumweru wifuza kubwira abandi?

3. Gusoma Bibiliya

JYA URANGWA N’ISHYAKA MU MURIMO WO KUBWIRIZA

4. Gutangiza ikiganiro

(Imin. 2) KUBWIRIZA KU NZU N’INZU. Bwiriza ukoresheje inkuru y’Ubwami iboneka mu Bikoresho Bidufasha Kwigisha. (th ingingo ya 3)

5. Gusubira gusura

(Imin. 4) KUBWIRIZA KU NZU N’INZU. Ganira n’umuntu ku kibazo kiri inyuma ku Nkuru y’Ubwami wamusigiye ubushize. Mwereke urubuga rwa jw.org, unamwereke zimwe mu ngingo yasangaho. (lmd isomo rya 9, ingingo ya 3)

6. Disikuru

(Imin. 5) lmd umugereka A, ingingo ya 3​—Umutwe: Isi izahinduka paradizo kandi ntihazongera kubaho ibiza. (th ingingo ya 13)

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

Indirimbo ya 128

7. Abakiri bato bakomeza kwirinda ingeso mbi

(Imin. 15) Ikiganiro.

Abakristo bakiri bato bagombye gukora uko bashoboye bakirinda ibikorwa by’ubusambanyi. Kubera ko badatunganye kandi bakaba bakiri bato, bashobora kugira irari ryinshi maze gukora ibyiza bikabagora (Rom 7:21; 1Kor 7:36). Nanone bagomba kwirinda ababahatira gusambana n’abo badahuje igitsina cyangwa abo bahuje igitsina (Efe 2:2). Duterwa ishema cyane n’abakiri bato bakomeza kumvira Yehova.

Murebe VIDEWO ivuga ngo: “Ntangiye gukura—Nahangana nte n’abampatira gukora imibonano mpuzabitsina ntarashaka?, hanyuma ubaze abateranye ibibazo bikurikira:

  • Ni ibihe bibazo abakiri bato bavugwa muri iyi videwo bahuye na byo?

  • Ni iki cyabafashije gukomeza kuba indahemuka?

  • Ni ayahe mahame yo muri Bibiliya yagufasha mu gihe uhanganye n’ibibazo nk’ibyo?

8. Icyigisho cya Bibiliya cy’itorero

Amagambo yo gusoza (Imin. 3) | Indirimbo ya 38 n’isengesho