Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

10-16 Werurwe

IMIGANI 4

10-16 Werurwe

Indirimbo ya 36 n’isengesho | Amagambo yo gutangira (Umun. 1)

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA

Abarinzi b’umujyi n’ab’amarembo bari kugira icyo bakora vuba ngo barinde umujyi kuko babonye umwanzi uri kuza awegera

1. “Rinda umutima wawe”

(Imin. 10)

Ijambo “umutima” risobanura umuntu w’imbere (Zab 51:6; w19.01 15 par. 4)

Kurinda ibitekerezo byacu, ibyiyumvo byacu n’ibyifuzo byacu ni byo bigomba kuza mu mwanya wa mbere (Img 4:23a; w19.01 17 par. 10-11; 18 par. 14; reba ifoto)

Kugira ngo tuzabone ubuzima bizaterwa n’abo turi bo imbere mu mutima (Img 4:23b; w12 1/5 32 par. 2)

2. Ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana

(Imin. 10)

  • Img 4:18​—Uyu murongo udufasha ute gusobanukirwa uko Umukristo aba incuti ya Yehova? (w21.08 8 par. 4)

  • Ni ibihe bintu by’agaciro wasomye muri Bibiliya muri iki cyumweru wifuza kubwira abandi?

3. Gusoma Bibiliya

JYA URANGWA N’ISHYAKA MU MURIMO WO KUBWIRIZA

4. Gutangiza ikiganiro

(Imin.3) KUBWIRIZA KU NZU N’INZU. Ha umuntu urupapuro rumutumira mu Rwibutso maze agaragaze ko ashimishijwe. (lmd isomo rya 1 ingingo ya 5)

5. Gutangiza ikiganiro

(Imin. 4) KUBWIRIZA MU BURYO BUFATIWEHO. Tumira mu Rwibutso umuntu muziranye. (lmd isomo rya 2 ingingo ya 3)

6. Sobanura imyizerere yawe

(Imin. 5) Icyerekanwa. ijwfq ingingo ya 19​—Umutwe: Kuki Abahamya ba Yehova batizihiza Pasika? (lmd isomo rya 3 ingingo ya 4)

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

Indirimbo ya 16

7. Ibyo umuryango wacu wagezeho, ukwezi kwa Werurwe

(Imin. 10) Murebe VIDEWO.

8. Gutumira abantu mu Rwibutso bizatangira ku wa Gatandatu tariki ya 15 Werurwe

(Imin. 5) Disikuru itangwe n’umugenzuzi w’umurimo. Bwira abagize itorero gahunda yashyizweho yo gutumira abantu muri Disikuru yihariye no mu Rwibutso. Tera abantu bose inkunga yo kongera igihe bazamara mu murimo mu kwezi kwa Werurwe na Mata.

9. Icyigisho cya Bibiliya cy’itorero

Amagambo yo gusoza (Imin. 3) | Indirimbo ya 76 n’isengesho