Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

28 Mata–4 Gicurasi

IMIGANI 11

28 Mata–4 Gicurasi

Indirimbo ya 90 n’isengesho | Amagambo yo gutangira (Umun. 1)

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA

1. Ntukabivuge!

(Imin. 10)

Ntukavuge ibintu byasebya “mugenzi” wawe (Img 11:9; w02 15/5 26 par. 4)

Ntukavuge ibintu bikurura amacakubiri (Img 11:11; w02 15/5 27 par. 2-3)

Ntukavuge ibintu by’ibanga (Img 11:12, 13; w02 15/5 27 par. 5)

IBYO WATEKEREZAHO: Amagambo ya Yesu ari muri Luka 6:45 yadufasha ate kwirinda kuvuga ibintu bibi?

2. Ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana

(Imin. 10)

  • Img 11:17—Kugirira abandi neza bitugirira akahe kamaro? (g20.1 11, agasanduku)

  • Ni ibihe bintu by’agaciro wasomye muri Bibiliya muri iki cyumweru wifuza kubwira abandi?

3. Gusoma Bibiliya

JYA URANGWA N’ISHYAKA MU MURIMO WO KUBWIRIZA

4. Gutangiza ikiganiro

(Imin. 4) KUBWIRIZA MU BURYO BUFATIWEHO. Shakisha uko wabwira umuntu ibintu muherutse kwigira mu materaniro. (lmd isomo rya 2 ingingo ya 4)

5. Kongera kuganira n’umuntu

(Imin. 4) KUBWIRIZA MU BURYO BUFATIWEHO. Muganire kuri imwe muri videwo iri ahanditse ngo: “Ibyo wakoresha mu murimo.” (lmd isomo rya 8 ingingo ya 3)

6. Guhindura abantu abigishwa

(Imin. 4) KUBWIRIZA MU RUHAME. Saba umuntu kumwigisha Bibiliya kandi umwereke uko bikorwa (lmd isomo rya 10 ingingo ya 3)

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

Indirimbo ya 157

7. Ntukavuge amagambo ahungabanya amahoro

(Imin. 15) Ikiganiro.

Kubera ko tudatunganye, dushobora gucikwa tukavuga amagambo mabi (Yak 3:8). Icyakora tubanje gutekereza ku ngaruka zaterwa n’ibintu bibi tugiye kuvuga, byaturinda kuvuga ibintu tuzicuza. Reka turebe ingero z’amagambo mabi ashobora guhungabanya amahoro mu itorero.

  • Amagambo yo kwirata. Umuntu wirata avuga amagambo agaragaza ko aruta abandi, bikaba byatuma abantu batangira kurushanwa cyangwa bakagirirana ishyari.—Img 27:2

  • Ubuhemu. Umuntu uhemukira abandi ashobora kubabeshya, akabariganya cyangwa akabashuka yabigambiriye. Iyo duhemutse niyo byaba ari mu rugero ruto, bishobora kudusebya kandi bigatuma abandi badutakariza icyizere.—Umb 10:1

  • Amazimwe. Ni amagambo adafite akamaro tuvuga ku bandi, ibyo tubavugaho bitari ukuri, cyangwa gutangaza amakuru yabo y’ibanga (1Tm 5:13). Kuvuga amazimwe bishobora gutuma abantu batongana cyangwa bagashwana.

  • Gukankama. Ni ukubwira abandi amagambo mabi tutatekerejeho bitewe n’uko baturakaje (Efe 4:26). Amagambo nk’ayo arababaza.—Img 29:22

Murebe agace ka VIDEWO ivuga ngo: “Mwiyambure” ibintu byababuza amahoro. Hanyuma ubaze abateranye ikibazo gikurikira:

  • Ni iki wamenye ku birebana n’uko ibyo tuvuga bishobora guhungabanya amahoro mu itorero mu buryo bworoshye?

Niba ushaka kumenya uko abagize itorero bongeye kubana amahoro, reba videwo ivuga ngo: ‘Shaka amahoro kandi uyakurikire.’

8. Icyigisho cya Bibiliya cy’itorero

Amagambo yo gusoza (Imin. 3) | Indirimbo nshya yo mu Ikoraniro ry’Iminsi Itatu ryo muri 2025 n’isengesho