3-9 Werurwe
IMIGANI 3
Indirimbo ya 8 n’isengesho | Amagambo yo gutangira (Umun. 1)
1. Garagaza ko wiringira Yehova
(Imin. 10)
Jya wiringira Yehova, aho kwiyiringira (Img 3:5; ijwbv ingingo ya 14 par. 4-5)
Jya ugaragaza ko wiringira Yehova ushakisha ubuyobozi bwe kandi ukabukurikiza (Img 3:6; ijwbv ingingo ya 14 par. 6-7)
Ntugakabye kwiringira ubwenge bwawe (Img 3:7; be 76 par. 4)
IBAZE UTI: “Ese nshakisha ubuyobozi bwa Yehova mu bintu byose nkora?”
2. Ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana
(Imin. 10)
-
Img 3:3—Ni gute umuco w’urukundo n’ubudahemuka byatubera nka sheneti twambaye mu ijosi, kandi tugahora tubizirikana? (w06 15/9 17 par. 7)
-
Ni ibihe bintu by’agaciro wasomye muri Bibiliya muri iki cyumweru wifuza kubwira abandi?
3. Gusoma Bibiliya
(Imin. 4) Img 3:1-18 (th ingingo ya 12)
4. Gutangiza ikiganiro
(Imin. 3) KUBWIRIZA KU NZU N’INZU. Tsinda imbogamirabiganiro mukunze guhura na yo. (lmd isomo rya 1 ingingo ya 5)
5. Gutangiza ikiganiro
(Imin. 4) KUBWIRIZA MU RUHAME. Bwira umuntu ibirebana n’urubuga rwa jw.org, kandi umuhe agakarita. (lmd isomo rya 3 ingingo ya 3)
6. Disikuru
(Imin. 5) w11 15/3 14 par. 7-10—Umutwe: Jya ugaragaza ko wiringira Imana mu gihe abantu batitabira ubutumwa. (th ingingo ya 20)
Indirimbo ya 124
7. Garagaza ko wiringira umuryango wa Yehova
(Imin. 15) Ikiganiro.
Kumvira inama tuvana muri Bibiliya, ari ryo Jambo ry’Imana ry’ukuri, bishobora kutworohera. Ariko kumvira amabwiriza duhabwa n’abantu badatunganye bayobora umuryango wa Yehova, byo bishobora kutugora, cyane cyane mu gihe tutayasobanukiwe cyangwa tutayemera.
Soma muri Malaki 2:7. Maze ubaze uti:
-
Kuki tudatangazwa n’uko Yehova akoresha abantu badatunganye kugira ngo ayobore abagaragu be?
Soma muri Matayo 24:45. Maze ubaze uti:
-
Kuki dushobora kwiringira amabwiriza atangwa n’umuryango wa Yehova?
Soma mu Baheburayo 13:17. Maze ubaze uti:
-
Kuki tugomba kumvira amabwiriza atangwa n’abo Yehova yashyizeho ngo batuyobore?
Erekana agace ka VIDEWO ya Raporo ya 9 y’Inteko Nyobozi 2021. Hanyuma ubaze abateranye ikibazo gikurikira:
-
Ni gute amabwiriza yatanzwe mu gihe cy’icyorezo cya COVID-19 yatumye urushaho kwiringira umuryango wa Yehova?
8. Icyigisho cya Bibiliya cy’itorero
(Imin. 30) bt igice cya 23 par. 9-15, agasanduku ko ku ipaji ya 184 n’ako ku ipaji ya 186