Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

7-13 Mata

IMIGANI 8

7-13 Mata

Indirimbo ya 89 n’isengesho | Amagambo yo gutangira (Umun. 1)

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA

1. Tega amatwi ubwenge bwa Yesu

(Imin. 10)

Yesu ni we igitabo cy’Imigani cyerekezaho, kikamwita “ubwenge,” kandi Yehova ‘atangira kurema ni we yahereyeho’ (Img 8:1, 4, 22; cf 131 par. 7)

Imyaka myinshi Yesu yamaze akorana na Yehova, igihe baremaga ibindi biremwa, yatumye agira ubwenge bwinshi kandi arushaho gukunda Papa we (Img 8:30, 31; cf 131-132 par. 8-9)

Iyo duteze amatwi Yesu, ubwenge bwe butugirira akamaro (Img 8:32, 35; w09 15/4 31 par. 14)

2. Ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana

(Imin. 10)

  • Img 8:1-3​—Ubwenge bukomeza ‘kurangurura’ bute? (g 5/14 16)

  • Ni ibihe bintu by’agaciro wasomye muri Bibiliya muri iki cyumweru wifuza kubwira abandi?

3. Gusoma Bibiliya

JYA URANGWA N’ISHYAKA MU MURIMO WO KUBWIRIZA

4. Kongera kuganira n’umuntu

(Imin. 4) KUBWIRIZA MU BURYO BUFATIWEHO. Subiza ibibazo by’umuntu wifuza kuzaza mu Rwibutso, akaba ashaka kumenya ibizakorwa kuri uwo munsi mukuru. (lmd isomo rya 9 ingingo ya 3)

5. Gutangiza ikiganiro

(Imin. 3) KUBWIRIZA MU BURYO BUFATIWEHO. Ha ikaze umuntu waje mu Rwibutso bitewe n’uko yasanze mu rugo urupapuro rumutumira, kandi na nyuma ya disikuru ugire ibyo umusobanurira. (lmd isomo rya 3 ingingo ya 5)

6. Sobanura imyizerere yawe

(Imin. 5) Disikuru. ijwbq ingingo ya 160​—Umutwe: Kuki Yesu yitwa Umwana w’Imana? (th ingingo ya 1)

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

Indirimbo ya 105

7. Ibikenewe iwanyu

(Imin. 15)

8. Icyigisho cya Bibiliya cy’itorero

Amagambo yo gusoza (Imin. 3) | Indirimbo ya 7 n’isengesho