Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Iwacu

Iwacu

Vanaho:

  1. 1. Har’ubwo nigunga,

    Nkumva rwose nihebye,

    Imihangayiko,

    Inyibagiz’ibyiza by’Ubwami.

    Ariko sininangiye,

    Yah aranyumv’akanshakisha.

    (INYIKIRIZO)

    Ndatuje, ndi mu maboko ye,

    Niwe ubwe ump’umutekano,

    Angarura mu muryango we nkumva nyuzwe,

    Ntabwo nigunze. Nd’iwacu.

  2. 2. Ntaho nahanganya.

    Har’ubwugamo nyabwo.

    N’amahoro menshi,

    N’incuti nziza zinshyigikira pe!

    Nuramuka nawe wihebye,

    Yah azakumva akugarure.

    (INYIKIRIZO)

    Ni na we uzakuyobora,

    Akwibutse ko wahisemo neza.

    Azakugarura mu rugo, imuhira.

    Ni mu muryango, n’iwanyu.

    (IKIRARO)

    Twaririmba ngo:

    “Wagarutse! Ikaze!”

    Rwose n’iwanyu,

    Tukwakirany’ubwuzu,

    N’iwanyu.

    N’iwanyu.

    (INYIKIRIZO)

    Wishime uri mu maboko ye,

    Yakuvanye mu mihangayiko.

    Yarakwigaruriye,

    Ntuzigera wiheba,

    N’iwanyu.