Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Nkomeza ukwizera kwanjye

Nkomeza ukwizera kwanjye

Vanaho:

  1. 1. Ndibaza, niba nkwiriye kunyura iyi nzira.

    Nahoze nshakish’ukuri,

    Kandi iyi si ntiyamfashije.

    Nafash’igihe cyo kugenzur’uko kuri,

    Kandi ngir’icyo nkora ngo nirinde

    Gushidikanya:

    (INYIRIKIRIZO)

    Njye nkomeza ukwizera.

    Nsaba Yehova ngw’amfashe

    Ngo ntsinde gushidikanya

    Akansubiza

    Nkakomeza kugira

    Ukwizera

    Ukwizera

    Ukwizera.

  2. 2. Ndabona

    Ngeragezwa igihe cyose

    Na satani.

    Ntabwo nziyiringira,

    Ngo numve ko naba nihagije rwose.

    Ntabwo nicuza kubw’imyanzuro nafashe.

    Njye nizer’ijambo rya Yehova,

    Mfit’ibyiringiro.

    (INYIKIRIZO)

    Njye nkomeza ukwizera

    Nsaba Yehova ngw’amfashe

    Ngo ntsinde gushidikanya

    Akansubiza

    Ngakomeza kugira

    Ukwizera

    Ukwizera

    Ukwizera.

    (IKIRARO)

    Nezezwa n’amagambo

    Meza cyane,

    Mbwirwa n’incuti

    Ndetse n’ayandi

    Nkura mu ndirimbo

    No mw’ijambo rya Yah

    Nkakomera.

    (INYIKIRIZO)

    Njye nkomeza ukwizera

    Nsaba Yehova ngw’amfashe

    Ngo ntsinde gushidikanya,

    Ahor’amba hafi,

    Ngakomeza kugira,

    Ukwizera

    Ukwizera

    Ukwizera

    Ukwizera

    Ukwizera

    Ukwizera.