Aratuzi
Vanaho:
1. Tutaravuka, ngo tuze ku iyi si,
Igihe twari mu nda ya mama,
Yehova we yari azi uko
N’umutima wacu utera
Ese wabyiyumvisha?
(INYIKIRIZO)
Azi uko njye nawe tumeze,
Twiyumva, igihe tunababaye,
Ndetse n’iyo tunishimye.
Azi ibyo njye nawe twifuza,
Dusaba n’iyo bitugoye
Kubisobanura byose.
2. Ni umubyeyi udukunda njye nawe,
Wita ku mico yacu myiza
Kandi anabona ko dukwiye
Kuzaba muri paradizo.
Yehova aradukunda
(INYIKIRIZO)
Azi uko jye nawe tumeze,
Twiyumva, igihe tunababaye,
Ndetse n’iyo tunishimye.
Azi ibyo njye nawe twifuza,
Dusaba n’iyo bitugoye
Kubisobanura byose.
(IKIRARO)
Ngaho dutumbire Yah twibuke ko adukunda,
Tumusenge, senga niduhangayika tubibwire Yah Yehova
Ntitugire ubwoba, Yah azatuba hafi.
(INYIKIRIZO)
Azi uko njye nawe tumeze,
Twiyumva, Igihe tunababaye,
Ndetse n’iyo tunishimye.
Azi ibyo njye nawe twifuza,
Dusaba n’iyo bitugoye
Kubisobanura.
(INYIKIRIZO)
Oh, azi uko njye nawe tumeze,
Twiyumva, igihe tunababaye,
Ndetse niyo tunishimye.
Azi ibyo njye nawe twifuza,
Dusaba n’iyo bitugoye
Kubisobanura byose