Byizere udashikanya
Vanaho:
1. Usenga kenshi,
Ukabwiriza,
Uri uwizerwa muri byose.
Nubwo uhanganye n’ibigeragezo,
Humura Yehova arahari.
(IMBANZIRIZANYIKIRIZO)
Kandi nibakujyana no mu nkiko,
Ntuzashye ubwoba.
Uzakomeze gushikama
Ntacyo uzaba.
(INYIKIRIZO)
Nge nizeye ko
Nta kintu na kimwe kizadutandukanya n’Imana.
Ndabyiringiye.
N’urupfu cyangwa ubutegetsi ntibizadutanya.
Ntushidikanye,
Imana ikwitaho.
2. Wabaye intwari,
Ntiwacogora,
Wisunga Yehova
Muri byose.
Nubwo abanzi bacu baturwanya,
Yehova aradushyigikiye.
(IMBANZIRIZANYIKIRIZO)
Kandi nibakujyana no mu nkiko,
Ntuzashye ubwoba.
Uzakomeze gushikama,
Nta cyo uzaba.
(INYIKIRIZO)
Nge nizeye ko
Nta kintu na kimwe kizadutandukanya n’Imana.
Ndabyiringiye
N’urupfu cyangwa ubutegetsi ntibizadutanya.
Ntushidikanye,
Imana ikwitaho.
Ikwitaho.
(IKIRARO)
Tuzemera no kubabazwa baduhora
Gukunda Imana.
Nubwo dutotezwa, amaherezo tuzanesha.
Ooh tuzanesha.