Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Igira ku ikosa

Igira ku ikosa

Vanaho:

  1. 1. Mu mateka y’abantu,

    Ntiwabona n’umwe,

    Wavuga ati:

    “Ntabwo nigeze nsitara.”

    None urakosheje.

    Dore ikintu wakora:

    Wigire ku makosa,

    Unemere inama Yah atanga.

    (INYIKIRIZO)

    Nukosa weguke.

    Wakwisubiraho.

    Eguka, shikama,

    Wigire ku ikosa.

    Isunge Yehova,

    Azatuma weguka.

    Kandi wizere ko,

    Uzakomera cyane,

    Wigiye ku ikosa.

  2. 2. Uko ubitekereje.

    Ugira agahinda.

    Kuko nta cyo wakora,

    Reba ibiri imbere.

    Bitekerezeho

    Ubibwire Yehova.

    Yoborwa n’ijambo rye

    Rikwereke

    Ibyiza wakora.

    (INYIKIRIZO)

    Nukosa weguke.

    Wakwisubiraho.

    Eguka, shikama,

    Wigire ku ikosa.

    Isunge Yehova,

    Azatuma weguka.

    Kandi wizere ko,

    Uzakomera cyane,

    (IKIRARO)

    Ijambo rye ritwibutsa,

    Ko bitazibukwa ukundi.

    Wibuke ko agukunda

    Bihebuje.

    Wige rwose.

    (INYIKIRIZO)

    Nukosa weguke,

    Wakwisubiraho.

    Eguka Shikama,

    Wigire ku ikosa,

    Isunge Yehova.

    Azatuma weguka.

    Kandi wizere ko:

    Uzakomera cyane.

    Wigiye ku ikosa.

    Wigire ku ikosa.