Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ku muntu wizera Yehova byose birashoboka

Ku muntu wizera Yehova byose birashoboka

Vanaho:

  1. 1. Nari mpangayitse nibaza byinshi

    Numvise ibyo umbwira ndanezerwa.

    Numva nshatse kwiga byinshi.

    Ibyo namenye byaramfashije,

    Ubwoba nari mfite burashira.

    None ubu ndumva ntuje.

    (INYIKIRIZO)

    Iyi nzira iragoye.

    Gusa tuge twizera.

    Nidushoberwa, tukiheba,

    Tuzage twizera.

    Tuzanesha.

  2. 2. (IGITERO CYA 2)

    Nshaka kubwira abandi ibyo niga.

    Nditeguye rwose, nta cyambuza,

    Kubwiriza.

    Ndabyiyemeje.

    Ukwizera mfite, kuntera ishyaka.

    Sinzacika intege nzihangana.

    Nzakomeza gushikama.

    (INYIKIRIZO 2)

    Iyi nzira iragoye.

    Gusa nzirikana ko:

    Nidushoberwa, tukiheba,

    Tuzage twizera,

    Tuzanesha.

    (IKIRARO)

    Hari igihe duhura n’ingorane.

    Gusa nsenga Yehova, nkamutabaza cyane.

    Yavuze ko nimwiringira,

    Nzabona imbaraga ze.

    Kandi ningeragezwa,

    Azanshyigikira.

    (INYIKIRIZO 3)

    Iyi nzira iragoye.

    Gusa tuge twizera.

    Nidushoberwa, tukiheba,

    Tuzage twizera.

    (INYIKIRIZO 4)

    Tuzanesha nta kabuza.

    Tuzage twizera.

    Nidushoberwa, tukiheba,

    Tuzage twizera.

    Tuzanesha.