Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Nishimiye ko natsinze ibigeragezo

Nishimiye ko natsinze ibigeragezo

Vanaho:

  1. 1. Uko bwije uko bukeye,

    Mpura n’ibintu byinshi, bingerageza.

    Nubwo biba bitoroshye,

    Yehova azamfasha, maze nzabitsinde.

    Nzi ko ninitegura neza,

    Bizamfasha gushikama,

    Nkamenya icyo nkora,

    Mu gihe ngeragejwe.

    Nzi ko biba bitoroshye,

    Gusa nzakomeza nsenge.

    (INYIKIRIZO)

    Ndasenga ngo nsinde,

    Nsinde ibigeragezo.

    Ndasenga ngo nsinde,

    Ngo mbe indahemuka.

  2. 2. Hari ibigeragezo,

    Mpora mpanganye na byo, binkomereye.

    Hari abajya bakora,

    Ibyo Imana yanga, ibyo Imana yanga.

    Bakampatira kwifatanya,

    N’abantu batari beza.

    Icyo gihe nibuka,

    Ko nge ntameze nka bo,

    Kuko nge ndi Umuhamya.

    Nta mpamvu zo kubatinya.

    (INYIKIRIZO)

    Ndumva nezerewe.

    Nabaye indahemuka.

    Ndumva nezerewe,

    Kuko nashikamye.