Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Nzashikama

Nzashikama

Vanaho:

  1. 1. Mana yanjye, igihe ni ki,

    Ngo ibyo Yesu yavuze bisohore:

    ‘Baradutoteza nk’uko bamutoteza.’

    Nta gitangaje twari tubyiteze.

    Yehova Mana, mfasha nshikame.

    N’ukuri ni wowe niyeguriye.

    Rwose nzakomeza nkwiringire.

    Nzab’indahemuka iteka ryose.

    Nta muntu n’umwe wanter’ubwoba,

    Ninkwiringira sinzabyicuza.

    Kubabazwa nzira izina ryawe,

    Bintera ishema, nta bwoba mfite.

    (INYIKIRIZO)

    Nzashikama, nzahatana.

    Nzashikama sinzagir’ubwoba.

    Nzahatana, mb’uwizerwa.

    Sincogore, nkwiringire.

    Nzashikama.

  2. 2. Waranyizeye, ndakwiringira.

    Uramfasha mu bigeragezo.

    Nta mutegetsi cyangwa undi muntu,

    Uzambuza ubuzima bw’iteka.

    (INYIKIRIZO)

    Nzashikama, nzahatana.

    Nzashikama sinzagir’ubwoba.

    Nzahatana, mb’uwizerwa.

    Sincogore, nkwiringire.

    Nzashikama.

    Nzashikama, nzahatana.

    Nzashikama sinzagir’ubwoba.

    Nzahatana, mb’uwizerwa.

    Sincogore, nkwiringire.

    Nzashikama.