Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ubuzima bwandutiye ubundi

Ubuzima bwandutiye ubundi

Vanaho:

  1. 1. Iyi s’ishaka ko nigunga, gusa mfit’incuti

    Dufatanya no mu murimo wo kubwiriza.

    Ah nitekerejeho cyane, oh nacika intege.

    Ah ngir’ibyishimo iyo mfasha abandi,

    Ni byo nshaka.

    (INYIKIRIZO)

    Ah nshaka gukora byinshi nkanatanga ibikwiye

    Ni byo bizatuma nyurwa.

    Ah kandi ubu buzima, ni bwo buzima

    Bwandutiye ubundi.

  2. 2. Mfite byinshi nakorera Yah, mu mbaraga mfite

    Nawe ngwino twunge ubumwe, dukorer’Imana.

    Ah nitekerejeho cyane, oh nacika intege.

    Ah ngir’ibyishimo iyo mfasha abandi,

    Ni byo nshaka.

    (INYIKIRIZO)

    Ah ah nshaka gukora byinshi nkanatanga ibikwiye

    Ni byo bizatuma nyurwa.

    Ah kandi ubu buzima n’ukuri si nzozi.

    Rwose ni bwiza.

    (IKIRARO)

    Ntitugomba gutinya.

    Gukorera Yehova Imana ni byiza, ni byiza.

    (INYIKIRIZO)

    Ah nshaka kwitanga cyane, nkabaho nkorer’abandi

    Ni byo bizatuma nyurwa.

    Ah Ah ngwino nawe tujyane.

    Ubu buzima bwandutiye ubundi.

    Bwandutiye ubundi.

    Bwandutiye ubundi.