Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Yehova azagufasha

Yehova azagufasha

Vanaho:

  1. 1. Hari igihe niheba

    Ibibazo bikaba byinshi,

    Nkabura iyo nerekeza.

    Gusa Yehova aranzi.

    Nzi yuko nimwiringira,

    Atazantererana.

    Nzi ko anyitaho.

    (INYIKIRIZO)

    Iyo nacitse intege

    Ampa imbaraga,

    Nkagira ubutwari.

    Mu makuba aramfasha.

    Ni we unkomeza,

    Maze ngahatana.

    Nzakomeza mwiringire,

    Ntazigera antererana.

    Amba hafi,

    Akamfasha,

    Kuko akiranuka.

    Anyitaho,

    Kuko ankunda.

    Sinduhira ubusa.

  2. 2. Nturi wenyine.

    Nubwo uri kure y’iwanyu,

    Humura.

    Azakwitaho.

    Niyo washengurwa n’agahinda

    Azaguhoza.

    (INYIKIRIZO)

    Nucika intege,

    Azaguha imbaraga.

    Nushoberwa agufashe,

    Mu makuba akurinde.

    Azagukomeza

    Maze ushikame.

    Uzage umwiringira.

    Ntabwo azagutererana,

    Habe na mba

    Ntabwo azadutererana.

    Azatuba hafi

    Adufashe

    Kuko akiranuka.

    Ntabwo azadutererana.

    Atwitaho

    Kuko adukunda.

    Nta cyo tuzabura.

    (INYIKIRIZO)

    Iyo nacitse intege

    Ampa imbaraga,

    Nkagira ubutwari,

    Mu makuba akamfasha.

    Ni we unkomeza,

    Maze ngashikama.

    Nzakomeza mwiringire,

    Ntabwo azadutererana.

    Habe na mba.

    Ntabwo azadutererana.

    Habe na mba.

    Ntabwo azadutererana.