INDIRIMBO YA 75
‘Ndi hano ntuma’
-
1. Ubu abantu batuka
Izina ryera ry’Imana,
Ngo nta rukundo igira,
Bavuga ko itabaho.
Ni nde wayivuganira?
Ni nde uzayisingiza?
(INYIKIRIZO YA 1)
Mwami, ndi hano untume.
Nzagusingiza iteka.
Ibyo bizampesha ishema.
Mwami, ndi hano ntuma.
-
2. Bavuga ko Yah atinda.
Ntabwo bajya bamutinya.
Basenga ibishushanyo;
Bakaramya Kayisari.
Ni nde uzababurira
Iby’intambara y’Imana?
(INYIKIRIZO YA 2)
Mwami, ndi hano untume.
Nzababurira nta bwoba.
Ibyo bizampesha ishema.
Mwami, ndi hano ntuma.
-
3. Abantu barababaye
Kuko ibibi byogeye.
Bakeneye kubwirizwa
Ngo babone ihumure.
Ni nde wabahumuriza
Ngo na bo bagukorere?
(INYIKIRIZO YA 3)
Mwami, ndi hano untume.
Nzabigisha nihanganye.
Ibyo bizampesha ishema.
Mwami, ndi hano ntuma.