Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INDIRIMBO YA 86

Tugomba kwigishwa

Tugomba kwigishwa

(Yesaya 50:4; 54:13)

  1. 1. Muze twige ibyerekeye Yehova;

    Twinywere amazi y’ubugingo.

    Imana yacu iratwigisha.

    Ushaka ukuri azigishwa.

  2. 2. Tujye twitabira amateraniro

    Kugira ngo twigishwe ibyiza,

    Tuhabonere umwuka wera,

    Dufashwe kugendera mu mucyo.

  3. 3. Dukomezwa n’indirimbo turirimba.

    Kuzumva birashimisha cyane!

    Duteranire hamwe n’abandi

    Tube hamwe n’ubwoko bw’Imana.