Uko wakurikiza amahame yo muri Bibiliya

Ijambo ry’Imana ridufasha gukurikiza amahame yo muri Bibiliya haba mu bitekerezo no mu bikorwa byacu. Dore zimwe mu ngero zigaragaza agaciro k’inama zo muri Bibiliya.

Inshuti uyivana ku nzira

Ubusanzwe buri wese yifuza kugira inshuti. Ni ayahe mahame ya Bibiliya yagufasha guhitamo inshuti nziza?

Yehova azagufasha

Gukorera Imana ntibisaba kuba umuntu utunganye. Mu by’ukuri, Imana yifuza ko wagira icyo ugeraho, izagufasha kandi igushyigikire.

Jya wumvira inama maze ube umunyabwenge

Jya wita ku nama uhawe aho kwita ku muntu uyiguhaye. Inama zirangwa n’ubwenge zitangwa n’abasaza ni ikimenyetso kigaragaza ko Yehova adukunda.