Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

URUBUGA RWA JW.ORG

Koresha JW.ORG ku gikoresho cya elegitoroniki kigendanwa

Koresha JW.ORG ku gikoresho cya elegitoroniki kigendanwa

Amapaji yose n’ibintu byo kuri interineti bigaragara kuri za orudinateri burya bishobora no kugaragara kuri za telefoni zabigenewe cyangwa kuri za tabuleti. Icyakora, meni zikoreshwa n’uko ibiriho biba bipanze ku gikoresho gito kigendanwa, biba bitandukanye n’uko bigaragara kuri orudinateri. Inama zatanzwe muri iyi ngingo zizagufasha kubona ibintu ushaka ku rubuga rwa jw.org.

 Meni zigufasha gukoresha urubuga

Kuri orudinateri hejuru haba hari ibice by’ingenzi byanditse mu buryo butambitse naho kuri meni ya kabiri ku ruhande rw’ibumoso hari ibyanditse mu buryo buhagaritse.

Icyakora ku bikoresho bito, meni zose zigufasha ziba zanditse mu buryo buhagaritse. Ikindi nanone, iyo meni zidakoreshwa, ziba zihishe kugira ngo écran nibura ishobore kuba nini.

  • Kanda kuri Meni kugira ngo uhishe cyangwa ugaragaze meni ukeneye. Kanda ku izina ry’igice ushaka kugira ngo ipaji wifuza ifunguke.

  • Kanda kuri aka kamenyetso kugira ngo ubone meni ya kabiri muri icyo gice. Kanda ku izina rya meni kugira ngo ubone ipaji wifuza.

  • Kanda kuri aka kamenyetso kugira ngo uhishe meni ya kabiri.

  • Kanda kuri JW.ORG kugira ngo usubire ahabanza.

  • Kanda aho bashakira indimi kugira ngo ubone urutonde rw’indimi ziboneka.

  • Kanda kuri aka kamenyetso kugira ngo ubone ibyo ushaka ku rubuga.

 Kureba ingingo cyangwa ibice by’igitabo

Igihe cyose usomera kuri orudinateri ingingo cyangwa igice runaka cy’igitabo, uzajya ubona ipaji y’ibirimo. Icyakora iyo usomera ku bikoresho bya elegitoroniki bito, ipaji y’ibirimo ntigaragara.

  • Kanda kuri aka kamenyetso kugira ngo ubone ipaji y’ibikubiyemo. Kanda ku mutwe w’ingingo cyangwa w’igice kugira ngo ifunguke.

  • Kanda kuri aka kamenyetso kugira ngo ubone ingingo cyangwa igice kibanziriza icyo wafunguye.

  • Kanda kuri aka kamenyetso kugira ngo ubone ingingo cyangwa igice gikurikira icyo wafunguye.

  • Kanda kuri aka kamenyetso kugira ngo uhishe ipaji y’ibirimo, maze ukomeze gusoma ingingo cyangwa igice wafunguye.

 Kureba Bibiliya yo kuri interineti

Jya ahanditse IBYASOHOTSE> BIBILIYA maze ukande ahanditse ngo “Somera kuri interineti.” Cyangwa ujye ahabanza ku rubuga, ukande ahanditse ngo “Somera Bibiliya kuri interineti.”

Mu gihe Bibiliya imaze gufunguka, jya aho ibitabo n’ibice byo muri Bibiliya bishakirwa, maze uhitemo ibyo wifuza ukanda ahanditse ngo “Kanda.”

Mu gihe urimo usoma igice cya Bibiliya, ukomeza kubona aho igitabo n’igice bishakirwa, kugira ngo gushaka ikindi gice bize kukorohera.

  • Kanda ku kamenyetso kameze nk’agasumari kugira ngo udakomeza kubona aho igitabo n’igice bishakirwa. Ibyo bituma umwandiko wa Bibiliya ubona umwanya uhagije kuri écran. Kugira ngo ufungure ikindi gice, ugomba kubanza kujya ahagana hejuru cyangwa hasi ku ipaji wafunguye.

  • Kanda kuri ka kamenyetso kameza nk’umusumari kugira ngo aho igitabo n’igice bishakirwa hakomeze hagaragare.

  • Kanda kuri aka kamenyetso kugira ngo ubone ibikubiye mu gitabo, harimo ingingo zibanza n’imigereka.

  • Kanda ahanditse ngo “Ibibanza” kugira ngo ubone igice kibanziriza icyo wafunguye.

  • Kanda ahanditse ngo “Ibikurikira” kugira ngo ubone igice gikurikira icyo wafunguye.

  • Kanda kuri aka kamenyetso kugira ngo utongera kubona ipaji y’ibikubiye muri Bibiliya.

 Kumva ingingo yafashwe amajwi

Niba ingingo uriho usoma yarafashwe amajwi, uzabona akamenyetso kabigaragaza.

  • Kanda akamenyetso kanditseho “Fungura” kugira ngo utangire wumve.

  • Kanda akamenyetso kanditseho “Hagarika” kugira ngo idakomeza kugenda. Kanda akamenyetso kanditseho “Fungura” wongere wumve.

  • Ushobora kwimura akamenyetso kagaragaza ko icyo urimo kumva kirimo kugenda, ukagenda ukimurira ahantu hatandukanye haba imbere cyangwa inyuma.

Iyo ufunguye ugatangira kumva ari na ko ugenda umanura ingingo usoma, akamenyetso kagaragaza ko ingingo yafashwe amajwi gakomeza kugaragara. Ibyo bituma ushobora guhagarika no gukomereza aho wari ugeze usoma, bitabaye ngombwa ko uva aho wari uri mu ngingo.