Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Urubuga rwa JW.ORG

Koresha JW.ORG Skill kuri Amazon Alexa

Koresha JW.ORG Skill kuri Amazon Alexa

Umva ibintu biri kuri jw.org ukoresheje igikoresho cya eregitoroniki kirimo Alexa unyuze kuri jw.org skill ya Amazon Alexa.

Setingi washyira mu gikoresho cyawe

Koresha amabwiriza yatanzwe n’abakoze igikoresho cyawe kirimo Alexa, kugira ngo ugicomeke kuri interineti maze utangire ugikoreshe.

Kugira ngo ushyiremo jw.org skill:

  1. Jya kuri https://www.amazon.com/dp/B07YSRTQ27/.

  2. Injira kuri konti ya Amazon ku gikoresho kirimo Alexa.

  3. Kandi kuri buto ya “Enable.”

Koresha JW.ORG Skill

Mu byo usaba hagomba kubamo izina jw.org, haba mbere cyangwa nyuma yo kuvuga icyo ushaka kumva. Urugero:

  • “Alexa, play original songs from jw.org”

  • “Alexa, ask jw.org to play original songs”

Alexa ihita ifungura amajwi y’icyo wasabye. Hasi aha hari ibyo ushobora gusaba ko Alexa igufungurira.

Ikitonderwa: Hari amagambo amwe n’amwe aba atari ngombwa, kandi agaragara mu dusodeko. Urugero ushobora kuvuga uti: “Alexa, read the daily text [for today] from jw.org.” Aha ngaha, amagambo “for today” si ngombwa ko uyavuga, kuko iyo utavuze undi munsi, Alexa ihita igusomera isomo ry’uwo munsi uriho.

Ushobora no gusaba Alexa kugufungurira ibiri mu zindi ndimi. Reba ingingo ivuga ngo: “ Gufungura ibyo mu rundi rurimi.”

Bibiliya

Alexa ishobora gufungura ibyafashwe amajwi muri Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya yo mu mwaka wa 2013, iyo bihari. Iyo bidahari, ifungura ibyafashwe amajwi byo muri Bibiliya yasohotse mu mwaka wa 1984.

  • “Alexa, play Genesis from jw.org”

    (izagufungurira igitabo cyose k’Intangiriro ihereye ku gice cya 1)

  • “Alexa, play Matthew chapter 5 from jw.org”

    (izagufungurira icyo gitabo, ihereye ku gice wavuze)

  • “Alexa, play Romans chapter 15, verse 4, from jw.org”

    (izagufungurira ihereye ku murongo wavuze. Ikitonderwa: Kugira ngo wumve amajwi ahereye ku murongo wavuze, bikora gusa kuri Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya yo mu mwaka wa 2013.)

Umuzika

Iyo usabye Alexa kugufungurira indirimbo zo mu kiciro runaka, izifungura zidatondetse nk’uko zisanzwe zikurikirana, kugeza uyihagaritse.

  • “Alexa, play music from jw.org”

    (ifungura indirimbo zitandukanye)

  • “Alexa, play original songs from jw.org”

    (ifungura indirimbo zisanzwe)

  • “Alexa, play Kingdom songs from jw.org”

    (ifungura izirimo amajwi y’abaririmbyi n’izo atarimo)

  • “Alexa, play vocal Kingdom songs from jw.org”

    Nanone haboneka: Indirimbo z’Ubwami zikoreshwa mu materaniro cyangwa indirimbo z’Ubwami z’umuzika

    (izafungura ibyo wasabye)

  • “Alexa, play [vocal] Song 38 from jw.org”

    (ifungura indirimbo zirimo amajwi y’abaririmbyi)

  • “Alexa, play meeting Song 3 from jw.org”

    Nanone haboneka: umuzika w’indirimbo ya 3

    (izafungura ibyo wasabye)

Amateraniro

Alexa ishobora gusoma aho tuzasoma muri Bibiliya muri icyo cyumweru, igice tuziga cy’Umunara w’Umurinzi, gahunda y’amateraniro yo mu Gatabo k’Iteraniro cyangwa Ikigisho cya Bibiliya k’itorero cyo mu cyumweru gishize, iki cyumweru cyangwa icyumweru gitaha. Icyumweru kibarwa, uhereye ku wa Mbere.

  • “Alexa, read this week’s Bible reading from jw.org” cyangwa “Alexa, read the Bible reading for this week from jw.org”

    (ifungura ibice bya Bibiliya tuzasoma mu materaniro yo mu mibyizi muri icyo cyumweru)

  • “Alexa, read last week’s Bible reading from jw.org”

    (ifungura ibice bya Bibiliya byo mu materaniro yo mu mibyizi yo mu cyumweru gishize)

  • “Alexa, read next week’s Bible reading from jw.org”

    (ifungura ibice bya Bibiliya bizasomwa mu materaniro yo mu mibyizi yo mu cyumweru gitaha)

  • “Alexa, read this week’s Watchtower Study from jw.org”

    (ifungura igice cyo kwiga cyo muri iki cyumweru)

  • “Alexa, read this week’s Congregation Bible Study from jw.org”

    (ifungura ibyo tuziga mu materaniro yo mu mibyizi muri iki cyumweru)

  • “Alexa, read this week’s Meeting Workbook [schedule] from jw.org”

    (Izafungura gahunda y’amateraniro yo mu mibyizi yo muri iki cyumweru)

Igitabo runaka

  • “Alexa, read the daily text [for today] from jw.org”

    (Alexa izasoma isomo ry’umunsi ryo ku munsi uwo munsi n’ibisobanuro biri mu gatabo Dusuzume Ibyanditswe buri Munsi)

  • “Alexa, read the daily text for tomorrow from jw.org”

    Nanone haboneka daily text for yesterday cyangwa daily text for next Wednesday cyangwa daily text for December 1

    (Alexa isoma isomo ry’umunsi wayibwiye)

  • “Alexa, read Enjoy Life Forever! lesson 1 from jw.org” or “Alexa, read lesson 1 of Enjoy Life Forever! from jw.org”

    (Izasoma isomo)

  • “Alexa, read the Teaching brochure study 1 from jw.org” or “Alexa, read study 1 of the Teaching brochure from jw.org”

    (Izasoma ingingo)

Ibindi

  • “Alexa, play the latest morning worship from jw.org”

    (izafungura videwo iheruka gusohoka y’isomo ry’umunsi)

  • “Alexa, play Morning Worship [programs] from jw.org”

    (izafugnura videwo z’amasomo y’umunsi, zidakurikirana nk’uko bisanzwe)

  • “Alexa, play dramas from jw.org”

    (izafungura firimi zishingiye kuri Bibiliya, ariko zidakurikirana nk’uko bisanzwe)

  • “Alexa, play dramatic Bible readings from jw.org”

    (izafungura inkuru za Bibiliya zasomwe, ariko zidakurikirana nk’uko bisanzwe)

  • “Alexa, play the [monthly] broadcast from jw.org”

    (izafungura amajwi y’ikiganiro cy’ukwezi giheruka gusohoka)

  • “Alexa, play the [monthly] broadcast for January 2019 from jw.org”

    (izafugnura amajwi y’ikiganiro cy’ukwezi wavuze)

  • “Alexa, play the [latest] Governing Body Update from jw.org”

    (izafungura raporo iheruka, nyuma igende ikurikiranya izindi ikurikije uburyo zikurikirana)

 Gufungura ibyo mu zindi ndimi

Ushobora kumva n’ibyafashwe amajwi mu zindi ndimi iyo biboneka kuri jw.org.

Urugero:

  • “Alexa, read this week’s Watchtower Study in Russian from jw.org.”

  • “Alexa, read this week’s Congregation Bible Study in Tagalog from jw.org.”

  • “Alexa, play original songs in Korean from jw.org.”

  • “Alexa, play the latest morning worship in Hindi from jw.org.”

Ariko zirikana ibi:

  • Ntushobora gusaba Alexa kugusomera isomo ry’umunsi ryo mu rundi rurimi, kuko ururimi ikoresha ari urwo igikoresho cyawe kirimo gusa.

  • jw.org skill ikurikiza porogaramu y’amateraniro yo mu mibyizi ikoreshwa mu Cyongereza no mu zindi ndimi zikomeye. Urugero, hari nk’igihe mu ndimi zimwe na zimwe baba biga ikindi gitabo mu Kigisho cya Bibiliya k’itorero.

Kugira icyo ukora

Mu gihe uteze amatwi ibyafungutse, ushobora kugira icyo ukora, uvuga uti:

  • “Alexa, pause” or “Alexa, stop”

    (Alexa ihagarika ibyo wumvaga, keretse wongeye kuyibisaba)

  • “Alexa, resume”

    (yongera gufungura ibyo wahoze wumva, ihereye aho wahagarikiye, byaba biri kuri jw.org cyangwa ahandi)

  • “Alexa, next” cyangwa “Alexa, skip”

    (ihagarika icyo wumvaga, igafungura igikurikiraho niba gihari)

  • “Alexa, previous”

    (ihagarika icyo wumvaga, ikongera gufungura icyo wahoze wumva mu kanya)

  • “Alexa, repeat” cyangwa “Alexa, restart”

    (yongera gutangira icyo urimo wumva, ihereye ku ntangiriro)

  • “Alexa, loop”

    (igenda isubiramo ibyo wayisabye)

  • “Alexa, loop off”

    (irangiza icyo urimo wumva, ubundi igahagarara)