JW LANGUAGE
Ubufasha ku bakoresha iPad, iPhone na iPod touch
JW Language ni porogaramu yakozwe n’Abahamya ba Yehova igamije gufasha abantu biga indimi kumenya amagambo menshi, no kurushaho gukoresha ururimi biga mu murimo wo kubwiriza cyangwa mu materaniro y’itorero.
Ibishya muri Verisiyo ya 2.5
Ikibonezamvugo: Reba uko wakoresha amagambo atandukanye mu nteruro kugira ngo urusheho kumenya ururimi wiga. Ushobora no gushyira amagambo mu bumwe no mu bwinshi, mu nzagihe no mu mpita gihe, n’ibindi.
Setingi ziboneka ku ipaji ibanza y’iyi porogaramu
Ikitonderwa:
Inyuguti z’ikiromani nta cyo zahinduweho.
Setingi z’indimi n’amajwi wumva, ushobora kuzikorera mu gikoresho cyawe.
Ikibonezamvugo kiboneka mu ndimi zikurikira: Ikibengari, Igishinwa, Icyongereza, Igifaransa, Ikidage, Igihindi, Ikinyendoneziya, Igitariyani, Ikiyapani, Igikoreya, Malay, Myanmar, Igiporutigari, Ikirusiya, Icyesipanyori, Igiswahili, Igitagaloge, Igitayirande, Turkish, Vietnamese
IBIRIMO
Ibibazo abantu bakunze kwibaza—JW Language (iOS)
Reba ibisubizo by’ibibazo abantu bakunze kwibaza.