JW LIBRARY SIGN LANGUAGE
Ibibazo abantu bakunze kwibaza—JW Library Sign Language
JW Library Sign Language ikorana n’ibikoresho bikurikira:
Android
Tabureti na terefoni za Android zirimo verisiyo ya 4.4 kuzamura
Tabureti za Kindle Fire HD zirimo Fire OS verisiyo ya 4.6.6.1 kuzamura
iOS
iPad 4 n’izazohotse nyuma (zirimo iOS 10.0 kuzamura)
iPhone 5 n’izasohotse nyuma (zirimo iOS 10.0 kuzamura)
iPod touch yo ku rwego rwa 6 (irimo iOS 10.0 kuzamura)
Windows
Tabureti, mudasowa na terefoni zirimo Windows 10 (Verisiyo ya 1709, OS Build 16299) kuzamura
Iyo uvanye igitabo kuri interineti, JW Library Sign Language ivanayo ipaji igaragaza Urutonde rw’ibirimo, imitwe y’ibice n’amafoto.
Kanda ku kamenyetso ko Kuvanaho ahagana hejuru kugira ngo uvane ku rubuga videwo zose zo muri icyo gitabo, cyangwa ukande kuri buto yo Kuvanaho iri iruhande rwa videwo, kugira ngo uvaneho videwo imwe imwe.
Ushobora kwiyambaza inshuti yawe imenyereye gukoresha JW Library Sign Language. Niba bikomeje kwanga, wahamagara ku biro byacu bikwegereye.