Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

JW LIBRARY

Uko JW Library ikora—Android

Uko JW Library ikora—Android

Murakaza neza kuri JW Library. Iyi porogaramu izagufasha gusoma no kwiga Bibiliya. Kugira ngo ugere ku bintu by’ingenzi biri muri iyi porogaramu, kanda ahabigenewe. Kugira ngo uhabone, nyereza uturutse ibumoso muri ekara, cyangwa ukande kuri Meni iri hejuru mu nguni y’ibumoso.

 Bibiliya

Aha ni ho wasanga za Bibiliya zihinduye mu ndimi nyinshi. Kanda ku izina ry’igitabo cya Bibiliya ukande ku gice cyo muri icyo gitabo, hanyuma utangire gusoma. Mu gihe usoma, ushobora no kubona ibindi bisobanuro, impuzamirongo, n’uko uwo murongo runaka wahinduwe mu zindi Bibiliya, ibyo byose wabisanga mu nkingi yo Kwiyigishirizamo.

Niba ushaka kureba undi murongo, kanda ku nkingi yabigenewe, maze ukande kuri Bibiliya kugira ngo usubire ku rutonde rw’ibitabo bya Bibiliya.

 Ibitabo

Aha haboneka inyandiko, ibyafashwe amajwi na videwo mu ndimi nyinshi. Kanda ku gitabo, hanyuma ukande ku ngingo kugira ngo utangire kuyisoma. Mu gihe usoma, ushobora no gusoma imirongo ya Bibiliya. Kanda ku murongo wa Bibiliya kugira ngo uwubone mu nkingi yo Kwiyigishirizamo. Kanda ku murongo uri muri iyo nkingi maze uwusomere muri Bibiliya.

Niba ushaka gusoma ikindi gitabo, kanda ku Bitabo kugira ngo usubire ku rutonde rw’ibitabo.

 Isomo ry’umunsi

Kanda ku Isomo ry’umunsi kugira ngo ubone iry’uyu munsi.

 Interineti

Kanda kuri Interineti kugira ngo ubone imiyoboro ikujyana ku mbuga zacu zemewe.

 Ibishya

Kugira ngo ube ufite ibintu byose biboneka muri porogaramu ya JW Library, bisaba ko ujya uyihuza n’igihe.

Ni byiza ko ukoresha verisiyo ya Android ihuje n’igihe. Niba ushaka ibindi bisobanuro, jya kuri uyu muyoboro: https://support.google.com/nexus/answer/4457705.

Kugira ngo bikorohere ushobora kujya muri setingi z’igikoresho cyawe, ukagena ko kizajya cyihuza n’igihe utarinze kubyikorera. Ku bindi bisobanuro jya kuri: https://support.google.com/googleplay/answer/113412.