JW LIBRARY
Uko wavana ibitabo ku rubuga n’uko wabikoresha—iOS
Hari ibitabo byinshi, udutabo n’inkuru z’Ubwami ushobora gusomera kuri JW Library na za videwo ushobora kureba udakoresheje interineti.
Ushobora gukora ibi bikurikira:
Kuvanaho ibitabo
Ushobora kuvana kuri interineti ibitabo byinshi cyane wifuza gusoma cyangwa gukoresha wiyigisha n’igihe waba utari kuri interineti.
Kanda ku kamenyetso k’Ibitabo kugira ngo ubone urutonde rw’ibitabo.
Kanda ku kamenyetso k’Indimi kugira ngo ubone urutonde rw’indimi ibitabo bibonekamo. Hitamo ururimi wifuza. Indimi ukunze gukoresha ni zo ubusanzwe ziza ari iza mbere ku rutonde. Nanone ushobora gushakisha urutonde rw’izo ndimi, wandika izina ry’ururimi wifuza.
Hari uburyo bwinshi ushobora kubonamo ibitabo ukoresheje porogaramu ya JW Library.
Ukoreshesheje ahanditse ngo Ubwoko, ushobora kubona ibitabo byo mu rurimi ukoresha bitondetse hakurikijwe ubwoko bwabyo, urugero nk’ibitabo, Inkuru z’Ubwami cyangwa za videwo. Nukanda ku bwoko runaka bw’ibitabo, uzabona andi mahitamo wakora, urugero nk’Umunara w’umurinzi mu myaka itandukanukanye cyangwa se za videwo ziri mu byiciro. Ushobora gukanda ahanditse ngo Byose kugira ngo usubire aho urutonde rutangirira.
Icyiciro kivuga ngo Agashya, kibonekamo ibitabo biboneka mu rurimi urimo ukoresha biba biherutse gushyirwaho.
Kanda ku gitabo kugira ngo ukivane kuri interineti ugishyire ku gikoresho cyawe.
Ibitabo uba utarakura kuri interineti biba bigaragazwa n’akamenyetso k’igicu. Kanda ku gitabo kugira ngo ukivane kuri interineti. Iyo umaze kuvana icyo gitabo kuri interineti ako kamenyetso k’igicu karazimira. Ongera ukande ku gitabo kugira ngo ugisome.
Icyiciro cyanditseho ngo Ibyavanyweho kibonekamo ibitabo byose uba waravanye kuri interineti. Ushobora kubitondeka ukurikije Ibikunze gufungurwa, Ibidakunze gufungurwa, cyangwa Ibinini.
Gusiba igitabo
Ushobora gusiba igitabo mu gihe utakigikeneye cyangwa se ushaka umwanya wo kubikaho ibindi.
Kanda ku kamenyetso k’Ibitabo hanyuma ukande ku bwoko bw’igitabo kugira ngo ubone urutonde rw’ibitabo. Kanda ku gitabo kandi ugumisheho maze ubone uburyo bwo kugisiba. Kanda kuri Siba, maze wemeze niba ushaka kugisiba koko.
Niba ushaka kubona umwanya wo kubikamo ibindi bitabo, ushobora gusiba ibyo udakunze gufungura cyangwa ibitwara umwanya munini. Kanda ahanditse Ibitabo, hanyuma ukande ku Byavanyweho kugira ngo utondeke ibitabo ukurikije Ibidakunze Gufungurwa cyangwa Ibinini. Siba ibitabo utagikeneye.
Uko wabona ibyahindutse ku bitabo
Uko igihe gihita, igitabo wavanye kuri interineti gishobora kugira ibyo gihindurwaho.
Igitabo cyagize ibyo gihindurwaho, kirangwa n’akamenyetso kameze nk’umwambi wihese. Iyo ukanze kuri icyo gitabo, ubona ubutumwa bukwereka ko hari icyahindutsemo. Kanda ahanditse ngo Vanaho kugira ngo ubone ibyahindutse muri icyo gitabo, cyangwa ukande Nyuma kugira ngo ukomeze wisomere igitabo usanganywe.
Niba ushaka kumenya ibyahindutse ku gitabo runaka wavanye kuri interineti, kanda Ibyasohotse, maze ujye ku Byavanweho. Iyo hari ibitabo byagize icyo bihindurwaho, akamenyetso k’Ibyahindutse kaba kagaragara. Gakandeho maze ubone urutonde rw’ibyahindutse. Kanda ku gitabo kugira ngo kijyemo ibyahindutse cyangwa ukande kuri Shyiramo Ibyahindutse byose kugira ngo uvane kuri interineti ibyahindutse byose.
Ibyo tumaze kuvuga haruguru, byasohotse muri Werurwe 2015, kuri porogaramu ya JW Library verisiyo ya 1.4, ikoreshwa iOS verisiyo ya 6.0 cyangwa izasohotse nyuma yayo. Niba utabona ibi bintu tumaze gusobanura, ushobora gukurikiza amabwiriza ari mu ngingo ivuga ngo “Tangira gukoresha porogaramu ya JW Library—iOS” munsi y’ahanditse ngo “Ibishya”.