JW LIBRARY
Gutegura ukoresheje amabara—Windows
Igihe urimo usoma cyangwa wiyigisha igitabo runaka, ushobora guca akarongo kw’ijambo cyangwa interuro.
Ushobora gukora ibi bikurikira:
Gushyiramo ibara
Hari uburyo bubiri bwo gutegura ushyiramo ibara. Kugira ngo utoranye ijambo, rikandeho urigumisheho urutoki. Uhita ubona akamenyetso k’Amabara, maze uhitemo ibara ushaka.
Ushobora gukoresha ikaramu yabigenewe kugira ngo ushyire ibara ku ijambo cyangwa interuro. Tegurira kuri ekara yawe, nkuko wabigenza uri gutegurira ku rupapuro. Nurangiza uzahita ubona meni yerekana amabara ku buryo wahindura ibara cyangwa ukarisiba.
Guhindura ibara
Niba ushaka guhindura ibara, kanda ku ijambo ririmo ibara maze uhitemo irindi bara. Ushaka gukuramo ibara, kanda ku ijambo ririmo ibara, maze ukanda ku kamenyetso ka Siba.
Ibyo tumaze kuvuga haruguru, byasohotse muri Ugushyingo 2015, kuri porogaramu ya JW Library verisiyo ya 1.6, ikoreshwa na Windows verisiyo ya 8.1 cyangwa izasohotse nyuma yayo. Niba utabona ibi bintu tumaze gusobanura, ushobora gukurikiza amabwiriza ari mu ngingo ivuga ngo “Tangira gukoresha porogaramu ya JW Library—Windows,” munsi y’ahanditse ngo “Ibishya”.