JW LIBRARY
Uko wavana Bibiliya ku rubuga n’uko wazikoresha—Windows
Intego y’ibanze ya porogaramu ya JW Library ni ugusoma no kwiga Bibiliya.
Ushobora gukora ibi bikurikira:
Kuvanaho Bibiliya
Ushobora kuvanaho ubuhinduzi butandukanye bwa Bibiliya wifuza kuzajya ukoresha wiyigisha, bitabaye ngombwa ko ukoresha interineti.
Kanda ahanditse Bibiliya hanyuma ukande ku Bitabo kugira ngo ubone urutonde rw’ibitabo bya Bibiliya.
Kanda aho bashakira utumenyetso, hanyuma ukande ku kamenyetso k’Indimi kugira ngo ubone urutonde rwa za Bibiliya zishobora kuboneka. Ubuhinduzi bwa Bibiliya ukunze gukoresha ni bwo bubanza kugaragara hejuru kuri urwo rutonde. Nanone ushobora gushakisha urwo rutonde wandika izina ry’ururimi cyangwa iry’ubuhinduzi bwa Bibiliya wifuza. Urugero, andika “int” kugira ngo ubone ubuhinduzi bwa Bibiliya yitwa Kingdom Interlinear mu cyongereza, cyangwa “kiny” kugira ngo ubone Bibiliya yo mu kinyarwanda.
Bibiliya utaravanaho ziba zigaragazwa n’akamenyetso k’igicu. Kanda kuri Bibiliya kugira ngo uyivaneho. Iyo umaze kuyivanaho ukayishyira ku gikoresho cyawe, ako kamenyetso k’igicu gahita kazimira. Kanda nanone kuri Bibiliya kugira ngo uyisome.
Niba utabonye ubuhinduzi bwa Bibiliya wifuzaga, uzongere ubushakishe ubutaha. Iyo habonetse ubundi buhinduzi bwa Bibiliya, bwongerwa ku rutonde.
Gusiba Bibiliya
Ushobora gusiba ubuhinduzi bwa Bibiliya runaka mu gihe utakibukoresha cyangwa ushaka kubona umwanya uhagije wo kubikamo ibindi bintu.
Kanda ahanditse ngo Bibiliya, hanyuma ukande ku kamenyetso k’indimi kugira ngo ubone urutonde rwa za Bibiliya. Kanda ku kamenyetso k’Ibindi kagaragara iruhande rwa Bibiliya wifuza gusiba, hanyuma ukande ku kamenyetso ko Gusiba.
Guhuza Bibiliya yawe n’igihe
Uko igihe kigenda gihita, Bibiliya ufite ishobora kugira icyo ihindurwaho.
Iyo hari ibyahindutse kuri Bibiliya runaka, bigaragazwa n’akamenyetso kihese kaba kari imbere y’iyo Bibiliya. Iyo ukanze kuri iyo Bibiliya, uhita ubona ubutumwa bukwereka ko hari ibyahindutse kuri iyo Bibiliya. Kanda kuri Vanaho kugira ngo winjize ibyahindutse muri Bibiliya yawe cyangwa ukande kuri Ba ubiretse niba wifuza gukomeza gusoma ibyo wari usanganywe.
Ibyo tumaze kuvuga byasohotse muri Werurwe 2015, bisohokana na porogaramu ya JW Library verisiyo ya 1.4 ikorana na Windows verisiyo ya 8.1 cyangwa izasohotse nyuma yayo. Niba utabona ibi bintu tumaze gusobanura, ushobora gukurikiza amabwiriza ari mu ngingo ivuga ngo “Tangira gukoresha porogaramu ya JW Library—Windows, munsi y’ahanditse ngo “Ibishya.”